Catégorie : Homelie

Umunsi wa mirongo itanu ugeze, bose bakoraniye hamwe, bose bubatse Kiliziya, bose bagize Kiliziya, umuriri uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Indimi zisa n’iz’umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo, bose buzura Roho Mutagatifu. Bari bamaze iminsi bari maso basenga bikomeye, bitegura guhabwa Roho Mutagatifu, bari kumwe n’umubyeyi Mariya.