Category: Inyigisho

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko ryatubwiye ko Ijambo ry’Uhoraho, aribyo bisobanura Amategeko y’Uhoraho, ritari kure yacu akaba ariyo mpamvu tugomba kurikurikiza, tugomba kurishyira mu bikorwa. Ijambo ry’Imana twashyikirijwe si akadashoboka kuri twebwe, ntirirenze ubushobozi bwacu, nta n’ubwo riri kure aho tutashyikira, dupfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, tukita ku mategeko ye n’amabwiriza ye kandi […]
Amasomo: Intu 14,21b-27;Zab 145(144), 8-9,12-13b;  Hish 21, 1-5a; )Yh 13,31-33a.34-35 Urukundo ni ijambo rikunzwe kugarukwaho kenshi n’abantu batandukanye. Abahanzi bararuruvuga, mu ndirimbo no mu buvanganzo butandukanye; abahanga mu busesenguzi butandukanye bararwandika; abantu b’ibyiciro bitandukanye mu kibereho n’imibanire yabo bakunze kurugarukaho cyane. Igiteye amatsiko gitera bamwe kwibaza ni ukumenya urukundo ruvugwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu urwo ari […]
Amasomo: Intu 10, 34.37-43; Kol 3, 1-4; Yh 20, 1-9 Kongera kuririmba “Alleluia” nyuma y’iminsi mirongo ine n’itandatu utayiririmba, umuntu yabigereranya nko kuva ku rugendo rurerure, warushye kandi ufite icyaka, icyuya cyakurenze, maze ukakirizwa n’ikirahure cy’amazi afutse. Guhimbaza Pasika warakoze neza urugendo rutagatifu rw’igisibo ni cyo kintu cya mbere kiryoha mu buzima. Kurangamira no kubana […]