Category: Non classé

(Ubusanzwe Misa y’Amavuta Matagatifu, Liturujiya ya Kiliziya Gatolika iyiteganya ku wa Kane Mutagatifu mu gitondo, ariko) Kubera inyungu z’ikinerabushyo muri Diyosezi yacu ya Gikongoro, ifite Paruwasi ziri kure y’icyicaro cya Diyosezi no kubera imihanda mibi ijyayo, misa y’amavuta tuyishyira ku wa Gatatu Mutagatifu kugira ngo tuyizemo dutuje, tudahumagira kandi tudasiganwa n’amasaha. Iyi misa bita iy’amavuta […]
Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Werurwe 2021, mbere ya saa sita, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatashye ku mugaragaro, anaha umugisha kiliziya nshya ya Santarali ya Rwamiko, ibarizwa muri Paruwasi ya Kibeho. Ku gicamunsi cyo kuri iyi tariki, Nyiricyubaharo Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yakomereje gahunda yo gutaha ku mugaragaro kiliziya […]
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Werurwe 2021, Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatashye ku mugararo aha n’umugisha kiliziya nshya ya Santarali ya Gisanze, ibarizwa muri Paruwasi ya Ruramba. Ni nyuma y’aho iyi Ngoro y’Imana mu bantu ivugururiwe, ikongerwa mu bunini no mu buranga. Abakristu b’iyo Santarali bakaba bishimiye […]