Icyumweru cy’iyamamazabutumwa mu ma Paruwasi 5 ya Diyosezi

Kuva muri Nyakanga 2016, ubwo twatangiraga umwaka wa Yubile y’imyaka 25 Diyosezi gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe, Umushumba wa Diyosezi yifuje ko hazaba icyumweru cy’iyamamazabutumwa mu maparuwasi amwe ya Diyosezi. Umwepiskopi yaje gusaba Kominote  ya Emmanuel ko yadufasha muri icyo gikorwa na yo irabyemera. Tariki 08 Gashyantare 2017, nibwo habaye inama yahuje Umwepiskopi, Abahagarariye Kominote ya Emmanuel n’Abapadiri b’amaparuwasi 5 yatoranyijwe ngo azaberemo icyo cyumweru: Gikongoro, Cyanika, Kibeho, Kaduha na Muganza. Ukwezi kwa Werurwe, Mata na Gicurasi yaranzwe n’inyigisho zahawe abamamazabutumwa batowe mu maparuwasi. Icyumweru nyirizina cy’iyamamazabutumwa ubu kiri kubera mu maparuwasi ya Kibeho na Kaduha kuva tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 04 Kamena 2017. Kikazakomereza mu maparuwasi 3 asigaye kuva tariki 04 Kamena kugeza tariki 11 Kamena 2017.

Dore gahunda ikurikizwa:

 

KADUHA Depliant

KIBEHO Depliant 2

Categories: