Yubile y’imyaka 25 ya GROUPE SCOLAIRE NOTRE DAME DE LA PAIX CYANIKA

Ku wa gatandatu tariki 02/09/2017, muri Paruwasi ya Cyanika hijihirijwe ibirori bya Yubile y’imyaka 25 Ishuri GSNDP CYANIKA rimaze rishinzwe. Ibyo birori byitabiriwe n’abashyitsi benshi bari barangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Selesitini, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Mugisha Filiberiti, Abasaseridoti, Abihayimana, Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye, Ababyeyi barerera muri iryo shuri, abahize, abarezi n’abanyeshuri.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Hakizimana Selesitini

Nyuma ya Misa ibirori byakomereje mu kigo. Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana, ku gushima akamaro iryo shuri ryagize mu burezi mu gutanga uburere, bashimiye abaryitangiye bose basabye kandi abaharerera n’abaharererwa gukomeza ishyaka n’ubwitange

Yubile y’imyaka 25 ya TTC MATER DEI MBUGA

Ku wa gatadatu tariki 09/09/2017, muri Paruwasi ya Mbuga hijihirijwe ibirori bya Yubile y’imyaka 25 Ishuri Nderabarezi TTC MATER DEI MBUGA rimaze rishinzwe. ibyo birori byitabiriwe n’abashyitsi benshi bari barangajwe imbere n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Selesitini, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Mugisha Filiberiti, Abasaseridoti, Abihayimana, Abayobozi b’inzego z’ibanze batandukanye, Ababyeyi barerera muri iryo shuri, abahize, abarezi n’abanyeshuri.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Hakizimana Selesitini

Nyuma ya Misa ibirori byakomereje mu kigo n’ubwo imvura yari nyinshi ariko byose byagenze neza. Abafashe ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana, ku gushima akamaro iryo shuri ryagize mu burezi mu Rwanda, bashimiye abaryitangiye bose basabye kandi abaharerera n’abaharererwa gukomeza umurava baharanira kuba indashyikirwa ku buryo iryo shuri ryazagera ku rwego rwa kaminuza.

Tubibutse ko TTC Mater Dei Mbuga yatangiye mu mwaka w’1991 yitwa Groupe Scolaire Mater Dei Mbuga.  Mu w’i 1998, yahindutse Ishuri nderabarezi. Muri uyu mwaka ihimbaza Yubile TTC Mater Dei Mbuga ifite abanyeshuri 621, Mu Buyobozi bw’ishuri harimo abayobozi 11 n’abarezi bigisha 21. Ishuri rifasha abitegura kuba abarezi mu mashami 4: Imibare na siyansi, Indimi, Imbonezamubano n’Uburezi bw’incuke.

Ibirori bya Asomusiyo i Kibeho

Nk’uko bimenyereye ku Munsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijara rya Bikira Mariya i Kibeho uwo munsi mukuru ukomeye uhimbazwa by’agahebuzo mu rugendo nyobokamana rukorwa n’imbaga nyamwinshi y’Abakristu bavuye imihanda yose. Ibirori by’Asomusiyo ya 2017  byatangiranye n’igitaramo tariki 14 Kanama bikomeza tariki 15 Kanama. Misa isoza urugendo inahimbaza Umunsi mukuru nyirizina w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, yayobowe na Musenyeli Selestini HAKIZIMANA Umushumba wa Gikongoro, ari kumwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andereya, Abapadiri, Abihayimana n’imbaga y’Abakristu baturutse mu Rwanda, mu bihugu duhana imbibi cyane cyane abaturutse muri Uganda n’ibihugu bya kure mu Burayi n’Amerika.