Author: Ildephonse IRANGABIYE

Nk’uko Abayobozi ba Kiliziya batahwemye gukangurira Abakristu kwita no gufasha bagenzi babo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi, Caritas Rwanda na Caritas ya Diyosezi Gikongoro bitabiriye iyo mpuruza. Bafatanyije n’amaparuwasi, amalisiti agaragaza imiryango ikeneye ubufasha yarakozwe, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku byagejejwe ku maparuwasi bihabwa abo bigenewe. Abakristu bashishikirajwe gukomeza ubwo butumwa bwo kugaragaza urukundo muri bagenzi babo.
“Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38).   Kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Nyakanga 2019 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yakiririye Ihuriro rya 18 ry’urubyiruko rw’u Rwanda ku rwego rw’igihugu. Iryo huriro ryahuje abajene bakabakaba ibihumbi bitanu (5000) baturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda n’abandi bake bavuye muri Repubulika […]
  Inyigisho Umushumba w Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yageneye icyumweru cy’urubyiruko mu kwezi kwa Gashyantare 2019 ‘urubyiruko Fevrier