Ku wa mbere, tariki ya09/05/2022, Nyiricyubahiro Mgr Célestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya GIKONGORO (Rwanda), aherekejwe n’itsinda ry’abapadiri ba Diyosezi, basuye Diyosezi Gatolika ya Masaka (Uganda). Basuye kandi by’umwihariko Padiri Cornelius Kayemba Ssewate, umusaserdoti wa Diyosezi wa GIKONGORO, ubu uba aho i Masaka. Hano hasi hari amafoto agaragaza muri make uko byari byifashe:
26/04/2022: DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO IKOMEJE GUFASHA ABATURANGE KWITEZA IMBERE IBINYUJIJE MURI CARITAS YAYO KU NKUNGA YA TROCAIRE
Ku wa Gatanu, ku wa 22/04/2022, Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Ubutabera mu Karere ka Nyaruguru ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa CDJP-GIKONGORO (Commission Diocèsaine Justice et Paix de Gikongoro = Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Gikongoro) bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 14 igize aka karere, Komite Ngenzuramyitwarire ya TC (Transit Centre) ya […]