Ku wa mbere tariki ya 7 Nzeli 2015, umwepisikopi wa Diyosezi Gikongoro hamwe n’abajyanama be basuye Kibebo ngo barebe ahazubakwa Kiliziya “ihuriro ry’abatatanye” dore amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe.
Inyigisho yo ku Cyumweru cya 23 Gisanzwe, B. Umuhanuzi Izayi arahumuriza abakutse umutima ati: “Nimukomere mwoye gutinya, dore Imana yanyu ije guhora abanzi banyu, ije kubakiza”. Ababwirwa ni abakutse umutima, abo nibande se? Ni abadafite umutima mu gitereko, ni abadafite umutima hamwe, ni ababunza imitima aribo ba Mitimibunga. Ni abahahamutse, abafite ubwoba cyangwa ipfunwe. Ni […]
Nyuma y’imyaka 2 n’amezi  8 n’iminsi 14, Diyosezi  Gatolika ya GIKONGORO ibuze ku buryo bw’amanzaganya uwari Umushumba wayo wa mbere Nyiricyubahiro Musenyeri  Agustini MISAGO, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26/11/2014, Abasaserdoti, Abihayimana n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Gikongoro ndetse n’inshuti zayo bafite ibyishimo byinshi batewe n’ishyirwaho ry’Umushumba Mushya wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri […]