Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Werurwe 2021, mbere ya saa sita, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yatashye ku mugaragaro, anaha umugisha kiliziya nshya ya Santarali ya Rwamiko, ibarizwa muri Paruwasi ya Kibeho.
Ku gicamunsi cyo kuri iyi tariki, Nyiricyubaharo Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yakomereje gahunda yo gutaha ku mugaragaro kiliziya nshya muri Paruwasi ya Masagara, aho yahaye umugisha kiliziya yari imaze igihe gito yuzuye i Nkore.
Aho hombi abakristu bakaba barishimiye cyane kubona kiliziya ibari hafi, aho bazajya bajya gusenga bitabagoye kandi bagasengera ahantu hameze neza.