Ku itariki ya 22/11/2021, kuri Centre de Pastorale Saint Pierre Gikongoro, habereye amahugurwa y’umunsi umwe y’abakozi bakorera Serivisi Rusange za Diyosezi Gatolika ya Gikongoro (Economat, Caritas, CDJP Gikongoro na Serivisi Ishinzwe Amashuri Gatolika ya Gikongoro). Bamwe mu bakozi ni bo bateguye ayo mahugurwa, hanyuma bahugura bagenzi babo.
Aya mahugurwa kandi yari yitabiriwe n’Abayobozi bashinzwe izo servisi, Padiri Umunyabintu wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro na Padiri Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro.
Abakozi bahuguwe kuri imwe mu mirongo migari ngenderwaho ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ariyo:
- Politiki igamije kubungabunga ubuzima bw’abakozi mu kazi (politique de protection du personnel);
- Politiki ngengamyitwarire y’Abakozi (code de conduite);
- Politiki ya «anti-fraud» (Anti-fraud policy).
Abakozi bishimiye ayo mahugurwa kuko basobanukiwe neza iyo mirongo ibagenga bahuguweho, ndetse bakaba banateganyirijwe mu minsi iri imbere igice cya kabiri cy’aya mahugurwa ku zindi politiki zibareba zisigaye.