Ku wa Gatandatu, tariki ya 07 Ugushyingo 2020, ku nshuro ya 6, muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Université Catholique du Rwanda = Catholic University of Rwanda = CUR) habereye umuhango wo guha impamyabumenya abanyeshuri 665 baharangije mu mwaka wa 2018-2019.
Muri abo bahawe impamyabumenyi, harimo abapadiri batatu ba Diyosezi Gatolika ya Gikongoro basoje amasomo yabo neza mu Ishami ry’uburezi (Post-Graduate Diploma in Education = PGDE). Abo ni Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA, Padiri François NSHIMIYIMANA na Padiri Festus MUTAGANDA.
Ndetse Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA ni we wahize abandi biganaga bose muri iri shami rya PGDE. Akaba yarahawe igihembo cya Telefoni igezweho (smartphone) n’iyi Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.