Ijambo rya Mgr Yohani Damaseni BIMENYIMANA mu kwakira Abepiskopi n’Abapadiri i Kibeho
Nyiricyubahiro Musenyeri Luciano RUSSO, Intumwa ya Papa mu Rwanda,
Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ukaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika
bo mu Rwanda,
Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi wa Kigali,
Banyacyubahiro Bepiskopi b’i Burundi,
Banyacyubahiro Bepiskopi bo mu Rwanda,
Basaserdoti,
Biyeguriyimana,
Bakristu bavandimwe,
Kuri uyu munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari, twaje hano i Kibeho gushimira Imana yabonye igihe kigeze ngo Abanyarwanda bamenyeshwe Inkuru Nziza maze itwoherereza Musenyeri Yohani-Yozefu HIRTH. Iyo ntumwa y’Imana ntiyazuyaje gutora mu bigishwa bari bamaze kubatizwa abasore 15 ibohereza i Hangiro muri Tanzaniya ngo bitegure kuba abasaserdoti. Muri abo basore 15, babiri bahawe Ubupadiri ku itariki ya 7 Ukwakira 1917. Abo ni Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2017 imyaka ijana izaba yuzuye Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibonye abapadiri ba mbere kavukire.
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda twasanze iyo Yubile igomba guhimbazwa neza, igafasha abapadiri b’abanyarwanda, baba aba za Diyosezi baba n’Abiyeguriyimana mu miryango inyuranye, kuzirikana ku ngabire itagira uko isa y’Ubusaserdoti twahawe. Ni yo mpamvu twaje hano i Kibeho aho Bikira Mariya Nyina wa Jambo yabonekeye, gutangira iyi Yubile tuzasoza ku itariki ya 7 Ukwakira 2017 i Kabgayi. Twaje muri uru rugendo nyobokamana gutura Bikira Mariya Nyina wa Jambo uru rugendo rwa Yubile y’imyaka ijana y’Ubusaserdoti mu Rwanda dutangiye.
Dusabe uyu Mubyeyi waje atugana adushishikariza gusenga, kwicuza no kwivugurura ngo atwereke uburyo bukwiye bwo gushimira Imana iyo ngabire y’Ubusaserdoti yaduhundagajeho. Tumusabe adufashe kwisuzuma turebe aho twagize intege nke. Tumusabe azahorane natwe mu mugambi wo gukomera ku busaserdoti tuzavana muri iyi Yubile, nk’uko yari kumwe n’Intumwa zitegura guhabwa Roho Mutagatifu.
Bepiskopi, Basaserdoti, mbifurije gutangira neza urugendo rwa Yubile y’imyaka ijana y’Ubusaserdoti mu Rwanda no kuzarusoza neza. Kuri uyu munsi wa none, Nyagasani Yezu aduhe imbaraga zose dukeneye muri uru rugendo.
Bepiskopi, Basaserdoti, ndagira ngo mbagezeho ibikorwa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yateganyije muri iyi myaka ibiri, kuva ku itariki ya none kugeza ku itariki ya 7 Ukwakira 2017 :
1) Ibaruwa y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda yerekeye Yubile y’imyaka ijana y’Ubusaserdoti mu Rwanda (1917-2017) : “Twitegure guhimbaza imyaka 100 y’Ubusaserdoti mu Rwanda”.
Iyo baruwa yasohotse mu icapiro, turayitahana. Igizwe n’ibice bitatu. Ni byiza ko igice cya mbere gisomerwa abakristu ku cyumweru kimwe, icya kabiri ku cyumweru gikurikiraho, icya gatatu ku kindi cyumweru. Tuzajye duhora tuyigarukaho kenshi muri iyi myaka yombi.
2) Turasaba abakristu bose kujya bavuga isengesho ryo gusabira abapadiri riri
mu gitabo cy’umukristu.
3) Muri iyi myaka ibiri, muri za paruwasi zose, abapadiri bazajya bashengerera Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, buri wa kane, ku isaha imwe, guhera saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine n’itanu za nimugoroba kugera saa moya n’igice. Iyo saha yo gushengerera bahuriyeho bose izabafasha kumva ko bunze ubumwe muri Kristu.
4) Ingendo nyobokamana :
– urwa mbere ni urw’uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira 2015.
– urwa kabiri ruzaba ku itariki ya 3 Kamena 2016 ku munsi mukuru
w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, umunsi wo kwitagatifuza kw’abapadiri
(journée de la sanctification des prêtres). Ruzabera mu i Seminari Nkuru
ya Nyakibanda.
– urwa gatatu ruzabera i Hangiro muri Tanzaniya, aho abasore 15 boherejwe
na Musenyeri Yohani-Yozefu HIRTH mu mwaka w’1903 kugira ngo
bitegure kuba abapadiri.
– urwa kane ruzaba ku itariki ya 23 Kamena 2017 ku munsi mukuru
w’Umutima Mutagatifu wa Yezu, umunsi wo kwitagatifuza kw’abapadiri
(journée de la sanctification des prêtres).
Ruzabera i Mugombwa ahashyinguwe Padiri Balitazari GAFUKU.
5) Sesiyo zo kwihugura :
• Sesiyo ya mbere izaba mu 2016, izabera mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Ingingo-remezo “Umupadiri w’umunyarwanda muri ibi bihe tugezemo” (le prêtre rwandais dans le contexte actuel). Iyo ngingo izaganirwaho mu matsinda abiri :
* itsinda rya mbere kuva ku itariki ya 29 Werurwe kugeza ku ya 01 Mata
2016
* itsinda rya kabiri kuva ku itariki ya 03 Mata kugeza ku ya 06 Mata 2016
• Sesiyo ya kabiri izaba mu 2017; izabera mu i Seminari Nkuru ya Kabgayi. Ingingo-remezo “Imigambi y’umupadiri w’umunyarwanda yifashishije Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri (les perspectives d’avenir du prêtre rwandais à la lumière du Concile Vatican II). Iyo ngingo izaganirwaho mu matsinda abiri :
* itsinda rya mbere kuva ku itariki ya 18 Mata kugeza ku ya 21 Mata 2017
* itsinda rya kabiri kuva ku itariki ya 33 Mata kugeza ku ya 26 Mata 2017
6) Inyandiko :
– Igitabo kirimo amafoto y’abapadiri bose b’abanyarwanda kuva ku itariki
ya 7 Ukwakira 1917 kugeza mu 2017.
– Amateka y’Ubusaserdoti mu Rwanda.
– Inyandiko zigaragaza abapadiri bitabye Imana babaye intangarugero mu
buzima bwa gisaserdoti.
7) Indirimbo n’ikinamico zirata Ubusaserdoti : abahimbyi n’abahanzi barashishi-
karizwa guhimba indirimbo n’ikinamico bakabigeza kuri Cercle Saint Paul
mu Nyakibanda.
8) Kwidagadura kw’abapadiri mu mikino ya football, basketball na volleyball.
Iyo mikino izahuza abapadiri mu buryo bukurikira :
• Itsinda rya mbere ririmo Diyosezi ya Butare, Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi ya Gikongoro.
• Itsinda rya kabiri ririmo Diyosezi ya Kabgayi, Arkidiyosezi ya Kigali na Diyosezi ya Kibungo.
• Itsinda rya gatatu ririmo Diyosezi ya Nyundo, Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Byumba.
9) Ibiganiro kuri Radiyo Mariya, kuri Radiyo na Televisiyo Rwanda bivuga
ku busaserdoti.
Uyu munsi, dusabe Imana ngo iyi gahunda yose yo muri iyi myaka ibiri izatungane kandi izadusigire ingabire nyinshi.
Mugire umunsi mwiza.
+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
Akaba na Perezida wa Komisiyo
ishinzwe Abasaserdoti
n’Amaseminari Makuru