INYIGISHO KU MUNSI MUKURU WA PASIKA –C- 2022

Amasomo: Intu 10, 34.37-43; Kol 3, 1-4; Yh 20, 1-9

Kongera kuririmba “Alleluia” nyuma y’iminsi mirongo ine n’itandatu utayiririmba, umuntu yabigereranya nko kuva ku rugendo rurerure, warushye kandi ufite icyaka, icyuya cyakurenze, maze ukakirizwa n’ikirahure cy’amazi afutse. Guhimbaza Pasika warakoze neza urugendo rutagatifu rw’igisibo ni cyo kintu cya mbere kiryoha mu buzima. Kurangamira no kubana na Yezu wazutse kuri Pasika warabanje kumurangamira no kubana na we ari ku musaraba ku wa Gatanu Mutagatifu umuntu yabigereranya n’umubyeyi wibaruka umwana mwiza bigahita bimwibagiza ububabare bw’ibise byose yagize. Pasika duhimbaza uyu munsi ni Pasika ya Nyagasani, ni umunsi w’ibyishimo kuko nta Pasika y’agahinda ibaho. Pasika ni umunsi udutera ishema. Yezu yazutse, urupfu rwaburiwe irengero. Uyu munsi, turazirikana ko Yezu yatsinze urupfu, atsinda icyaha, atsinda ikibi na Sekibi, aturonkera ubuzima buzima buzira kuzima.

Ni ukuri, Yezu ni muzima. Muhumure, mwigira ubwoba. Yezu Kristu wazutse si Kristu w’ubwoba, ahubwo ni Kristu uje kutubwira ati «Nimukomere, isi narayitsinze» (Yh 16, 33). Ni Kristu soko y’icyizere cy’ubuzima, kuko icyamuzanye ku isi ni ukugira ngo twebwe intama ze tugire ubuzima kandi tubugire busagambye (reba Yh 10, 10); ni soko y’ukwemera, kuko ni we utubwira ati «unyemera […] azabaho» (Yh 11, 25); ni soko y’urukundo, kuko ni we utubwira ati «Icyo mbategetse ni uko mukundana, kandi mukundane nk’uko nabakunze» (Yh 15, 12-17); kandi ni soko y’Ubumwe kuko icyifuzo cye ari ukugira ngo «Bose baba umwe, nk’uko we na se ari umwe» (Yh 17, 21).

Yezu wapfuye akazuka ni Imana-turi-kumwe, twahoranye, duhorana kandi tuzahorana; twamye tubana, duhora tubana kandi tuzahora tubana; twaragumanye, turagumanye kandi tuzagumana. Yezu wazutse turi kumwe, ari hafi yanjye nawe kandi aradukiza. Urupfu ntirwigeze rubuza Yezu kuba Imana-iri-kumwe na twe. Urupfu rwa Yezu n’izuka rye ntibitana. Yezu ntiyigeze abura mu buzima bwanjye n’ubwawe. Nta gihe na kimwe cyigeze kibaho Mwana atariho. Na cya gihe yari mu mva, burya yari kumwe na twe.

Yezu wazutse yaduhaye umurage, kandi agumana natwe muri uwo murage:

  1. Urukundo: Yezu wazutse aturi hafi kandi aradukunda. Umurange ukomeye Yezu wazutse yadusigiye ni ugukundana. Ni we watubwiye ati “Icyo mbategetse ni uko mukundana”. Arongera ati “Kandi mukundane nk’uko nabakunze”. Abishimangira muri aya magambo ati “Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13, 35). Mu rukundo rwe, kugira ngo tugumane, Yezu yadusigiye Ukaristiya, umusaraba n’umusaserdoti nk’uko twabizirikanye ku wa Kane Mutagatifu. Mu rukundo rero, tugumana na Yezu Kristu wazutse.
  2. Ijambo ry’Imana: Yezu wazutse ni we watuburiye ati “Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza” (Lk 11, 28). Arongera ati “Uwumva Ijambo ry’Imana, akarikurikiza, uwo ni we mama, ni we mushiki wanjye, ni we muvandimwe wanjye”. Yezu wazutse adusaba kumukunda no gukurikiza ijambo rye. Mbese gukunda Yezu Kristu wazutse bijyana no kumwumvira. Iyo rero tumwa, tukazirikana Ijambo ry’Imana, tugumana na Yezu wazutse.
  3. Isengesho: Mu isengesho rikozwe neza duhura na Yezu wazutse. Iyo nsenga by’ukuri numva ijwi rya Yezu muri njye, kandi nkumva n’ijwi ryanjye muri we. Gusenga ni ugutega amatwi ijwi ry’Imana, kurusha uko nahatira Imana kumva ibyo nyibwira. Mu isengesho, mpura na Yezu wazutse, tukagumana nawe kandi tukaganira.
  4. Umuhoza: Yezu wazutse yadusazeranyije Umuhoza. Ati “Ngomba gusubira kwa Data kugira ngo Umuhoza aze”. Icyo Yezu adusabira kuri Se ni ukudasigara twenyine. Yezu Kristu wazutse aradusabira kuri Se ko yagumana natwe ku bundi buryo. Aho kugumana natwe nk’Umwana w’Imana ufatika, ufite umubiri, tubonesha amaso yacu, azagumana natwe nka Roho w’Imana, udafatika kandi utagaragarira amaso yacu, nyamara ariko ukomeza gukorera muri twe ibyo Yezu yakoraga. Ni Roho ukiza, Roho wigisha, Roho umenesha sekibi, Roho udutabara aho rukomeye, Roho utumara ubwoba, kandi agacubya umuhengeri igihe tugeze mu mazi abira.

Bavandimwe, umuntu ashobora kwibaza ati «Ese ubundi Pasika ya Kristu yatumariye iki?». Ese kuba Yezu Kristu yarazutse hari icyo byamariye isi? Niba nawe wibazo ibyo bibazo, nta handi wakura igisubizo usibye mu Ijambo ry’Imana. Iyo usomye witonze, uzirikana Ibyanditswe ni bwo wumva neza imbuto za Pasika ya Kristu.

  1. Kwambuka: Ijambo «Pasika» risobanura kwambuka. Ni ukuva ku nkombe imwe ukajya ku yindi nkombe. Kuri twe abakristu, Pasika ivuze iki? Ni ugupfana na Kristu tukazukana nawe. Ni ukwambuka, tukava mu rupfu tukajya mu buzima buzima, tukava mu mwijima tukajya mu rumuri, tukava i mahanga tukagaruka mu rugo, tukava mu rwango, ubugome n’ishyari tukajya mu rukundo, gusohoka mu muntu ushaje ugegwa n’umubiri tukaba umuntu mushya ugengwa na Roho, tukava mu gushidikanya tukajya mu kwemera, tukava mu kwiheba tukajya mu kwizera, tukava mu kibi tukajya mu cyiza ; tukava hakurya iyo tukagaruka hakuno.
  2. Urumuri: Mu ijoro rihire ryo ku wa Gatandatu Mutagatifu rishyira Pasika ya Nyagasani, turirimbira Urumuri rwa Kristu. Kristu wazutse ni we Rumuri rumurikira intambwe zacu, maze tukambuka nta bwoba. Ni Urumuri ruduha kubona, tugahumuka amaso, maze tukamumenya. Uwakiriye Urumuri rwa Pasika ni wa wundi wahindutse, agahindukira, agahindura icyerekezo, maze agakorana urugenda na Kristu wazutse, akabana nawe kandi agasangira nawe nka ba bigishwa w’i Emawusi.
  3. Ikiremwa gishya: Ejo, mu ijoro rihire, mu Gitaramo cya Pasika, mu isomo ryavuye mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekieyeli ko isezerano ry’Imana ry’uko izatugira ibiremwa bishya. «Uhoraho aravuze ngo «Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye » (Ezk 36, 26-27). Umuntu mushya ni wa wundi wambutse, wazukanye na Kristu. Ni wa muntu wakiriye Batisimu ya Nyagasani, akava mu bikorwa by’ubupagani akajya mu bikorwa by’ubukristu. Ni wa muntu wahuye na Kristu wazutse akamumenya, maze akemera.
  4. Amahoro: Indamukanyo ya Yezu Kristu wazutse ni amahoro. Aho ageze hose aravuga ati “Nimugire amahoro” (Mt 28, 9). Ni na yo ndamukanyo yaraze abigishwa be, ubwo yaboherezaga mu butumwa, agira ati “Urugo rwose mugezemo mubabwire muti “Amahoro kuri iyi nzu”. Yezu Kristu wazutse rero atuzaniye amahoro. Ni Umwami w’amahoro. Twese kandi adutuma kuba intumwa z’amahoro, kuba abanyamahoro.
  5. Ubumwe: Na none mu masomo twazirikanye ejo, twumvise ko umugambi w’Imana ari ukongera guhuriza hamwe umuryango wayo watataniye hirya no hino, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa. Kristu wazutse ni we Bumwe bwacu. Turi hano kuko Yezu yazutse. Ukwemera kwacu kugira agaciro kuko Yezu yazutse.

Bavandimwe, twishime tunezerwe, kuko Yezu yazutse. Iyo atazuka tuba tukibereye hakurya iyo mu rupfu, iyo atazuka tuba twibereye mu mwijima, ntituba tuzi urumuri uko rumera, amaso yacu yari kuba agifunze, iyo atazuka tuba tukira abantu b’ibisazira, basaziye mu kibi, iyo atazuka nta mahoro tuba dufite, iyo atazuka tuba tugitatanye. Aho Yezu Kristu wazutse atarakirwa, abantu bibera mu macakubiri, mu muco w’urupfu, mu mihangayiko no kwiheba, mu cyaha no mu icuraburindi.

Yezu wazutse aradutuma kugeza Inkuru Nziza ku bakene no gusangira na bo ku byishimo bya Pasika ya Nyagasani; komora abakomeretse ku mubiri no ku mutima; kubohora imbohe zo ku mubiri no ku mutima; kurenganura abazira akarengane, abapfukiranwa n’abavutswa uburenganzira bwabo; no guhumuriza abarwayi, abababaye, abashavuye, abafite agahinda n’abari mu cyunamo.

Mwese mbifurije Pasika Nziza, kandi mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Jambo waje kudusura iwacu i Kibeho.

Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA