INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, B (29 Kanama 2021)

Amasomo: Ivug 4, 1-2.6-8; Yak1, 17-18.21b-22.27; Mk 7, 1-8.14-15.21-23: 7

Musa arabwira Israheli icyo yakora kugira ngo ibeho kandi yinjire mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza ibahaye kugira ngo ibakigarurire. Igikwiye gukorwa mbere y’ibindi: Ni ukubaha no kubahiriza amategeko Uhoraho yaduhaye. Uwubashye amategeko abaho atabangamiwe n’uko ameze, akisanzura kandi akagenda mu ruhame atububa, ahubwo yemye kandi yemaraye. Naho uwishe amategeko iyo hagize igikoma yumva baje kumubaza impamvu yishe amategeko. Akumva atisanzuye, abangamiwe no kuba aho abandi bari. Mbese ubwisanzure bukabura.

Amategeko Musa aha umuryango w’Imana Israheli ni amategeko agira ibyo ababuza, ndetse n’andi agira ibyo abategeka. Ibi bigahura neza n’ibyo natwe twasezeranye n’Imana igihe tubatizwa. Kwanga shitani, n’ibyo idushukisha byose, ndetse n’ibyo iduhendesha ubwenge byose. Muri make ni ukwanga ikibi n’isoko yacyo ariwe Sekibi na Sekinyoma. No kwemera Imana Data, na Yezu Kristu, wababaye, agapfa agahambwa, akazuka, kwemera Roho Mutagatifu, Kiliziya Gatolika Ntagatifu, ikizwa ry’ibyaha, izuka ry’abapfuye n’ubuzima buzahoraho iteka. Natwe abakristu dusabwa kubaha amategeko, ajyana no gukomera ku masezerano twagiriye Imana igihe tubatizwa, ibyo dukora, ibyo tuvuga n’ibyo dutekereza byose bikarwanya ikibi, kandi bigakomera ku cyiza iyo kiva kikagera. Abakristu bagasubiza ko banze ikibi n’isoko yacyo, kandi bemera Imana.

Musa ati: “Muzayakomereho ni byo bizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga”. Umuntu uzi ubwenge aharanira kubaho yemye, atarushya iminsi. Naho utazi ubwenge yumva ko icya ngombwa ari uko abona ariho akumva bimuhagije. Kumenya ubwenge kandi bitandukanye no kuba Incakura. Incakura yo ibaho mu buryarya, igahora itekereza ko ubucakura bwayo buzamenyekana, igahorana umutima uhagaze. Incakura ihora ishakisha aho yakungukira gusa, maze ikireba gusa, ariko kureba abandi bavandimwe n’inshuti ntibibe bimushishikaje. Tujye dusaba kenshi ingabire y’ubwenge izadufasha kumenya igifite agaciro mu bya Roho, n’uburyo twagikurikira.

Umunyabwenge kandi ni nawe ukwiye kwinjira mu ngoro y’Uhoraho nk’uko Zaburi y’icyi cyumweru ibivuga: Umuntu uzi ubwenge ni uharanira kuba intajorwa mu mibereho ye, agakurikiza ubutabera, kandi akavugisha ukuri k’umutima we. Ntagirire abandi nabi, cyangwa ngo yihe gusebya bagenzi be, uwo muntu kandi yubaha bose, cyane cyane uwubaha Uhoraho. Uyu muntu iyo agurije undi ntamutegaho urwunguko, ntiyemera ruswa ngo arenganye utacumuye. Uyu munyabwenge rero azahora ari indatsimburwa iteka ryose. Nimucyo tubiharanire kandi birashoboka.

Yakobo intumwa mu isomo rya kabiri, aratwibutsa ko Imana yatwibyariye ku bwende bwa Yo, ikoresheje ijambo rya Yo ry’amanyakuri; iturema kandi kugira ngo tube imena mu biremwa bya Yo byose. Turi ab’agaciro mu maso y’Imana, kandi turi ab’ingenzi. Ntabwo kandi twaremwe bitunguranye, ahubwo Uhoraho yaduhanze kubera impamvu y’ingirakamaro.

Yakobo kandi arakomeza kudusaba kuba abantu bagaragaza ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko kwishimira kuryumva gusa ari ukwibeshya. Kumva bitajyana no kumvira ijambo ry’Imana birutwa no kutirirwa wumva. Ibi kandi koko birakenewe, kuko akenshi twumva ijambo ry’Imana, rikaturyohera, ariko kwemera guhindurwa na ryo bikatugora. Ibi rero biterwa n’uko tutorohera Roho Mutagatifu ngo atuyobore mu kuri kose. Mu isengesho ryacu rya buri munsi tujye dusaba Imana iduhe umutima wemera kandi wakira impinduka kubera inkuru nziza y’Imana twumva.

Ivanjili iratwereka ikiganiro cya Yezu uhangana n’Abafarizayi n’abigishamategeko. Abafarizayi n’abigishamategeko bazi ko bo bubahiriza amategeko n’imigenzo y’abakurambere. None barabaza Yezu impamvu abigishwa be badakurikiza umuco w’abakurambere, bakarisha intoki zanduye. Ibi barabibaza bahereye kuri bwa bwiyemezi bwabo, bazi ko aribo ntangarugero mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Yezu rero arabakabukira abakanga cyane, ati: “Izayi yabahanuriye neza mwandyarya mwe. Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa nyamara umutima undi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe, inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa. Barenga ku itegeko ry’Imana, bakita ku mategeko y’abantu gusa”.

Akomeza yigisha ko nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, ahubwo umuntu ahumanywa n’ibimusohokamo. Ibi byose biragaragazwa n’uko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka imigambi n’ingeso mbi zose: Ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti. Izi ngeso mbi zose ziva mu mutima wa muntu ni byo bimuhumanya. Imana yanga urunuka uburyarya iyo buvabukagera. Kugaragaza ineza, ubitse inabi ku mutima. Kugaragaza urukundo, nyamara ku mutima hari urwango. Ubu ni uburyarya kandi Nyagasani abwanga urunuka. Nyamara Imana ikunda umunyabyaha, kabone n’iyo yaba ari umunyabyaha ukabije. Noneho Imana ikamukunda kurushaho iyo agaragaza umutima wisubiraho.

Ibi rero bigaragaza ko Imana izira cyane uburyarya, ahubwo igakunda Umunyabyaha wisubiraho. Yezu Kristu mu mavanjili matagatifu agaragaza kenshi uko yakiraga abanyabyaha, nyamara abafarizayi akabamagana abahora uburyarya bwabo. Ingero ni nyinshi. Ivanjili yanditswe na mutagatifu Lk 5, 27-32 batugaragariza uko Yezu yasangiye n’abanyabyaha, nyamara rubanda babonaga yari akwiye gusangira n’abafarizayi, bo bigaragaza nk’intungane mu maso yabo.

Ivanjili yanditswe na Lk 7, 47-48 baratwereka uko Yezu yababariye umugore w’umunyabyaha, mu gihe rubanda babonaga akwiye kwicwa yicishijwe amabuye. Mu ivanjili ya Lk 15, 20-24 mu mugani w’umwana w’ikirara, cyangwa umugani w’umubyeyi w’impuhwe batubwira uko Yezu yakira umunyabyaha wisubiyeho agasaba imbabazi uwo yahemukiye, byose mu bwiyoroshye. Ariko nanone Yezu akagaragaza ko yanga uburyarya cyane, urugero rukaba iyi vanjili ya none. Dusabe Imana idutsindire uburyarya muri byose, maze imibanire yacu n’abandi irusheho kugenda neza mu kuri.

Padiri Lucien NSABIMANA