Amasomo tuzirikana: Iz 35, 4-7; Yak 2, 1-5; Mk 7, 31-37
Icyumweru cya 23 cy’umwaka wa Kiliziya kiduhaye kuzirikana ku gikorwa Imana igaragaza cyo gukiza abantu. Izayi umuhanuzi arabidufashamo agira ati: «Ngiyi Imana yanyu […], iriyiziye ubwayo kubakiza». Igikorwa Imana ikora ni iki: iha impumyi kubona n’ibipfamatwi kumva, abacumbagiraga bagasimbuka, n’iminwa y’ibiragi igatera urwamo rw’ibyishimo» (Iz 35, 4-6). Muri ubwo buryo, Yezu ni we ubwe ukiza by’agatangaza igipfamatwi kidedemanga, muri ako kanya gitangira kuvuga neza (Mt 7, 31-37).
Igipfamatwi umuhanuzi Izayi avuga, nk’uko kenshi bimeze no ku bandi bahanuzi, ni umuryango wa Israheli mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe utungwa agatoki nk’umuryango utagira ubwenge n’umutima, ufite amaso ariko ntubone, ukagira amatwi ariko ukanga kumva (Yer 5, 21), Uhoraho agaragariza ubudahemuka nyamara wo ukajya kure ye, kugeza aho umuhanuzi Ezekiyeri na we abibwirwa muri aya magambo: «Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumwa ariko ntibumve kuko nyine ari inyoko y’ibirara» (Ez 12, 2).
Koko rero, mu Byanditswe Bitagatifu, igipfamatwi ni ishusho y’umuntu wanga kwakira Ijambo ry’Imana, mbese nk’abo Yezu acaho amarenga, agira ati: «… bipfutse amatwi bahunza n’amaso, bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho, nkabakiza» (Mt 13, 15). Ku rundi ruhande, Ivanjili iratwereka Yezu akiza umuntu w’igipfamatwi bamuzaniye, kifitemo ubushobozi bwo kumva, kitabasha no kuvuga.
Dukurikije rero icyo Ivanjili ivuga, turebere hamwe icyo itwereka n’amaso, ariko nanone twumvishe n’umutima ibiyihishemo. Mu bigaragarira amaso, irerekana Yezu bamuzaniye igipfamatwi, aragikiza. Ni koko, akiza indwara zananiye abantu: nta muti akoresha, nta n’ivuriro, ahubwo abikorana ububasha akomora ku ijuru. We nk’Imana, akiza avuga, mbese nk’uko kera na kare Imana yabigenje irema, icyo ishatse kikabaho. Akiza ategekesha ijambo: «Efata: zibuka!». Ntakiza gusa indwara imwe yo kutumva, akiza icyarimwe n’iyo kutavuga; nuko abamubonye bagatangara, bati: «Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga!». Arabigira atiyamamaza, ndetse agategeka kubiceceka, kuko atifuza kuba igihangange, atifuza amashyi y’abantu ahubwo ashishikajwe n’impuhwe.
Ku rundi ruhande kandi, hari ibyihishe mu Ivanjili. Si ubwa mbere Yezu ajya i Dekapoli akahagaragariza ububasha, kuko ari ho yirukaniye roho mbi ziyitaga ‘gitero’ (Mk 5, 1). Si n’ubwa mbere kandi agaragaza igikorwa cyo gukiza abafite bene ubwo bumuga, kuko ubwe abibwira abigishwa ba Yohani: «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona: impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza!» (Mt 11,4-5).
Umuntu w’igipfamatwi bazanye ngo amukize, nk’uko yari umupagani, ari mu mwanya w’umuntu uwo ari we wese utaramenya cyangwa utarahura na Kristu. Nk’uko adashobora kumva, bityo ntiyashobora gusubiriramo abandi ibyo atumvise; abaho yigunze, abayeho nk’utuye mu isi ya wenyine. Koko rero, ku gihe cya Yezu, indwara zose zafatwaga nk’igihano cy’Imana, byagera ku bupfamatwi ho bikaba nk’umuvumo, kuko ubufite atashoboraga kumva Ijambo ry’Imana ryamamazwa mu nsengero.
Mu Ivanjili, igipfamatwi kiri mu mwanya w’umuntu udahura na Nyagasani ngo yumve kandi asobanukirwe iby’Inkuru Nziza! Kiri mu mwanya kandi w’umuntu utiteguye kumva, ndetse wica amatwi ntiyemerere Ivanjili gucengera umutima we. Ufite ubwo burwayi bwa roho ndetse ntagire ukwemera nyako, ntiyashobora kwamamaza umukiro. Rero, «umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe» (Rom 19, 10).
Gushyira intoki mu matwini igikorwa na cyo gikorerwa abitegura Isakramentu rya Batisimu. Uyoboye imihango akora n’urutoki ku gutwi k’uzabatizwa akavuga isengesho: «Nyagasani Yezu wahaye ibipfamatwi kumva, n’ibiragi kuvuga, aguhe bidatinze kumva Ijambo rye no kwamamaza ukwemera kwawe». Umukristu rero si uwumva gusa Ivanjili, ahubwo ni n’uhugukiye kuyamamaza. Ijambo rya Nyagasani rikingura umutima, rizibura amatwi rigakagobotora ururimi.
Yezu arakubwira ati: «Zibuka», arashaka kuzibura byose: amatwi y’umubiri, ay’umutima n’ay’ubwenge kugira ngo umwakire nk’Umukiza. Kumwakira kandi ni no kwakira abaciye bugufi, abababaye, kuko umwakiriye ari we abigirira, ari we aba yakiriye (Mk 9, 37). Yakobo intumwa aradukangurira kutaburizamo abakene, twibanda ku bakire, ngo nitubona umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, tukabona n’umukene wambaye imyenda y’ibishwangi, ngo turangamire uwambaye neza maze duheze umukene, ahubwo tugenze nka Kristu wahisemo abakene kugira ngo babe abakungahazwe n’abagenerwamurage b’Ingoma y’Imana (Yak 2, 2-5). Tube abantu bumva abandi: ‘Ndashonje’, ‘Ndababaye’, ‘Ntabara’ n’andi magambo menshi y’abanyantege nke tuyumve; ntitube ibipfamatwi imbere yabo, ntitugire ubugobwe bw’ururimi, ngo tunanirwe kuvuga no gukora. Tugire amatwi mazima n’umutima mugari.
Myr Eugène DUSHIMURUKUNDO