Bakristu bavandimwe, kuri iki cyumweru cya 5 cya Pasika cy’umwaka B, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda irahimbaza Umunsi mukuru wagenewe gusoma Bibiliya. Buri mukristu arasabwa kuza gusoma ijambo ry’Imana yifashishije byibura amasomo matagatifu twateguriwe none: isomo rya mbere ni iryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 9, 26-31; Zaburi ni iya 21, 26-29.31-32; isomo rya kabiri ni iryo mu Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani 3, 18-24; naho Ivanjili ni iya Yohani 15, 7-8.
Bavandimwe, nk’uko twabyumvise mu ivanjili yo ku cyumweru gishize, Yezu akomeje kutwibwira, akamenyekanisha ku mugaragaro uwo ariwe, ati : Ndi Umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba Umuhinzi. Ku cyumweru gishize, yatwibwiraga mu ishusho ry’Umushumwa Mwiza. Birumvikana niba arenzaho ku ijambo umushumba akavuga ko ari Umushumba Mwiza, ni uko hari abashumba bandi batari beza. Uyu munsi na bwo aratubwira ko ari umuzabibu, atari umuzabibu ubonetse wose, ahubwo ko ari Umuzabibu w’Ukuri.
Umuntu akaba yavuga ko amasomo yo kuri iki cyumweru adufasha kuzirikana k’ubuzima bw’uwemeye kwakira Kristu mu buzima bwe, n’amatwara agomba kumuranga buri munsi. Ni ibyo Yohani ari kutubwira mu isomo rya kabiri aho agira ati : Dore itegeko ry’Imana : ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugákundana nk’uko yabidutegetse. Urugero rw’umwigishwa w’ukuri tukarusanga mu isomo rya mbere, aho tubona ko Pawulo Mutagatifu, amaze guhura na Kristu, yeze imbuto nziza kandi nyinshi, bitewe n’uko yavuye mu byo yari ahugiyemo byose, maze yegukira kwamamaza Kristu uko bwije n’uko bukeye, kandi byose akabikorera muri Nyagasani. Ibyo bikatwereka ko natwe ntacyo twakwishoboza tudafashijwe na Nyagasani we dutumikira.
Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Bavandimwe, aya magambo ya Yezu aradufasha kuzirikana ku kubana na Kristu mu buzima bw’uwemeye kumukurikira. Umwigishwa w’ukuri wa Kristu agomba kubana na We, akamwiga ingiro n’ingendo. Bitabaye ibyo ntacyo yageraho. Ni byo aya magambo ya Yezu twumvise atubwira, ati: Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe ntacyo mwashobora.
Yezu ni Umuzabibu, abigishwa be bakaba amashami. Umuzabibu ni wo ubeshejeho amashami yawo. Kandi ishami ritagishoboye kurya ibyo umuzabibu urigaburira riruma; mu yandi magambo rirapfa, rigacanwa. Yezu araburira abigishwa be ko ari uko nabo bizabagendekera niba batunze ubumwe na we. Usibye no kuba ntacyo bazashobora; ahubwo ntibazanabaho. Bazajugunywa mu muriro bashye. Kuko kubaroha muri uwo muriro atari cyo cyamuzanye, Yezu waje kuwubarokora abwira abigishwa be, ati: uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, year imbuto nyinshi; koko tutari kumwe ntacyo mwashobora. Icyo ni nacyo kerekezo Yezu yifuza ko abigishwa be bâfata: kunga ubumwe na we kugira ngo bere imbuto nyinshi z’Ubugingo bw’iteka muri bo ubwabo no mu bandi.
Bavandimwe, aya magambo ya Yezu afite uko yakumvikana muri iki gihe, kuko abatari bake bābayeho nk’abihagije, cyane cyane iyo bashaye mu mafaranga, bityo ugasanga imigambi yacu na gahunda zacu bihabanye n’ugushaka kw’Imana. Hari benshi bibwira ko bashoboye kwibeshaho. Ariko ibyo ni ukwibeshya cyane: nta Kazitunga, nta Ndihagije! Nta Ndishoboye, nta Ndishoboje! Hano Ndigabo ntikora, yewe nta n’uwakwihandagaza ngo abwire abandi ngo: ni njye mbagize, ntahari mwapfa mugashira! Iyo rero umuntu yahagamye atyo, kumva iri jambo rya Yezu ugira ati : koko tutari kumwe ntacyo mwashobora biramugora. Turasabwa rero guca bugufi kuko ariwo mugenzo w’ibanze uranga umwigishwa wa Kristu, nk’uko Mutagatifu Agusitini yabidusigiyeho umurage : ubwo bamubazaga ibintu bitatu bya ngombwa k’ushaka gukurikira Kristu, yarabasubije ati: icya mbere ni ukwicisha bugufi; icya kabiri ni ukwicisha bugufi n’icya gatatu ni ukwicisha bugufi.
Bavandimwe, turasabwa gucika ku ngeso mbi yo kwikuza, tukabana na Kristu nk’uko amashami abana n’umuzabibu.
Umbamo nanjye nkamubamo ni we wera imbuto nyinshi. Umuntu wumva aya magambo ntiyabura kwibaza ibibazo bikurikira: kubana na Kristu bivuga iki? Ni iki cyahamya ko nahuye na Kristu kandi ko mbana na We? Kubana na Kristu bidusaba kuba abakristu nyabo batari bamwe bo mu mafishi no mu bitabo bya Batisimu, ahubwo bemera koko kubana na Kristu. Mu Ivanjili ya none, ijambo kubana ryagarutse inshuro nyinshi, bikaba byumvikanisha uburemere rifite ku isano ya Kristu n’umwigishwa we. Umubano tugirana na Kristu ntabwo uhwanye n’uwo tugirana n’inshuti zacu zisanzwe, ahubwo ni umubano wihariye kandi usaba kubana neza n’abo duhorana mu buzima bwacu bwa buri munsi.
Dusabirane rero kuba abigishwa bazima ba Kristu. Tubisabe twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko twatangiye ukwezi kwa gatanu kwahariwe kumwiyambaza by’umwihariko, bityo twese duharanire kunga Ubumwe na Yezu Kristu, We Mukiza n’Umutegetsi rukumbi. Mbifurije umugisha w’Imana n’amahoro ya Kristu.
Padiri Ignace MBONEYABO
Diyosezi ya Gikongoro