INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 5 GISANZWE C (ku wa 06/02/2022)

Amasomo: Iz 6, 1-2a.3-8; Zab 138(137), 1-8; 1Kor 15, 1-11; Lk 5, 1-11

Kuri iki cyumweru cya gatanu gisanzwe, amasomo matagatifu aratwibutsa umuhamagaro wacu. Nitubanze twibuke ko Imana iduhamagara twese! Ese iduhamagara tumeze dute? Tuyisubizi iki? Iduhamagarira iki? Muri byose Imana iraduhamagara.

Mu isomo rya mbere twumvise itorwa ry’Umuhanuzi Izayi. Iryo torwa riratwumvisha neza uko Imana iduhamagara iteye: ni Nyirubutagatifu! Uwo ihamagara ni umuntu w’iminwa yanduye, agatura mu muryango wahumanye. Imana rero iduhamagarira ubutagatifu bwayo. Ntawayegera itamuhamagaye kandi uwo ihamagaye iramusukura, ikamukiza ibyaha nk’uko yahumanuye umuhanuzi Izayi.

Isomo rya kabiri ritwibutsa ko twahamagawe muri Yezu Kristu. Ko uwakiriye umuhamagaro wa Nyirubutagatifu ahora yibuka Yezu. Kwibuka Yezu ni ukwibuka urupfu rwe n’izuka rye ryadukijije. Nyuma rero, ibyo yibuka akaba ari na byo ahamya: turamamaza urupfu rwawe Nyagasani, tugahamya n’izuka ryawe kugeza igihe uzagarukira mu ikuzo! Mu Isezerano rya Kera ni Imana yahamagaye Izayi, mu Isezerano rishya ni Yezu uhamagara.

Nk’uko yahamagaye Petero, Andereya, Yakobo, Yohani, Pawulo n’abandi benshi, natwe araduhamagara. Yaduhamagaye twiga gatigisimu, adutora tubatizwa, dukomezwa, dushyingirwa, tuba abasaserdoti cyangwa twiyegurira Imana. Aduhamagara buri gihe cyane cyane mu ikoraniro ryo ku Cyumweru ku munsi yiyeguriye. Azakomeza kandi aduhamagarire kuzicarana nawe ijabiro mu Bwami bwe.

Bavandimwe, Imana iduhamagara uko turi. Ingero twumvise mu masomo matagatifu y’uyu munsi ziratwereka uko uhamagarwa aba ateye: Izayi ati: ”Ndagowe! Binshikiyeho! Ndi umuntu w’iminwa yanduye”. Petero ati: “Igirayo Nyagasani, kuko ndi umunyabyaha”! Pawulo nawe ati: “Sinkwiriye kwitwa intumwa kuko natoteje Kiliziya”. Koko rero ni nde wakwihandagaza akavuga ko yatowe abikwiye? N’uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa! Izi mpamvu twakwita ingorane mu muhamagaro z’izi ntore ni zo mpamvu zacu. Ndetse twe hari n’igihe turusha abo batubanjirije!

Umuhanuzi Izayi aravuga “Iminwa yanduye n’umuryango wahumanye”! Muri ibi bihe turimo, amahumane y’umunwa n’ururimi ni menshi ku buryo buteye impungenge: tugira amagambo mabi, tukananirwa kubika ibanga, tukazimura, tukabeshya ubundi tukabeshyera abandi, tugakekera abandi ubusa tukanabateranya. Tujya impaka z’urudaca za ngo turwane, tukanatsimbarara ku bitekerezo bififitse, tukavugaguzwa, mbese tukavuga byose usibye ibyo twibagiwe! Petero ati “Igirayo Nyagasani, ndi umunyabyaha”! Muri iki gihe, icyaha nicyo gikunda kuganza, ikibi kigahabwa intebe no ku wo utagikekeragaho. Ubu noneho ubona atari ugukora ibyaha gusa, ahubwo ni ukubigotomera, byarimba ukabimira bunguri ndetse harimo no gushaka kubikonoza. Pawulo nawe ati “Sinkwiriye kuba intumwa kuko natoteje Kiliziya”. Kiliziya ni umuryango w’Imana Kristu abereye umutwe; ni n’Ingoro ya Roho Mutagatifu. Muri iki gihe bimwe mu byaha bibangamiye iyo Kiliziya ni itotezwa. Gutoteza mugenzi wacu, gutoteza umuvandimwe, gutoteza umukristu no gutoteza abayobozi ba Kiliziya bikunze kugaragara henshi. Hari n’abatoteza Kiliziya barayibatirijwemo, bayirimo rwagati nka ka kamasa kazaca inka kazivukamo.

Ibi ntacyo byari bitwaye iyo tumenya kuvuga nka Izayi, tuti: “Ndagowe bicikiyeho, maze Nyagasani akadukoza ikara ku munwa akaduhumanura”; iyo tumenya kuvuga nka Petero tuti: “Igirayo Nyagasani jye ndi umunyabyaha, sinkwiye kukwegera, mbabarira”, maze Nyagasani akatubwira ati: “Humura, witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu”. Kuroba abantu si ukubagira abawe, si ukubigarurira. Ahubwo ni ukuberekeza kuri Kristu no kubabera urugero.

Uwahamagawe atsinda ubwoba! Birumvikana ko aya magambo y’abo bakurambere bacu agaragaza ukuntu abantu dutinya. Turatinya tukavuga tuti “Ese buriya nzabishobora”? Abantu bagatinya kubatizwa, bagatinya gushyingirwa, bagatinya kwiha Imana cyangwa kuba abasaseridoti, bagatinya kwigisha abandi no kwamagana ikibi. Ijambo ry’Imana twumvise riratwigisha gutsinda ubwoba, maze nka Izayi tukagira ubutwari bwo kubwira Imana tuti: “Ndi hano, ntuma!” Ukamenya gusiga ubwato bwawe nka Petero, ugakurikira Yezu, ugasiga ibyo wibwiraga ko bikubeshejeho ugakurikira Kristu. Gushira ubwoba ni ukumenya kuvuga nka Pawulo uti: “ingabire Imana yampaye ntizambera imfabusa”.

Bavandimwe, Imana iduhamagarira kudutuma. Nk’uko Imana yatumye Izayi muri bene wabo, igatuma Petero kuroba abantu, igatuma Pawulo kwigisha amahanga, natwe dufite ubutumwa. Burya nta mukristu udafite ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni bwo mukiro wawe n’uw’abo utumwaho. Aho uri hose ugomba kwera imbuto kandi ukazanira Kristu abigishwa. Niwe utubwira ati: “Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi mukaba n’abigishwa banjye” (Yh 15, 8). Ubutumwa dushinzwe kandi tugomba gushyikiriza abandi ni uko Kristu yapfiriye ibyaha byacu, ko yazutse, ko yabonekeye abantu, none dore natwe aratubonekeye mu Ijambo rye no mu mubiri we n’amaraso ye. Kristu ni muzima ubu n’iteka ryose. Aleluya! Nitumwera tuzaba bazima nkawe. Amen! Nidutware ubu butumwa tubushyikirize abo tubana n’abo dukorana bose.

Bikira Mariya, Mwamikazi w’intumwa, udusabire!

Padiri Ignace MBONEYABO