INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 7 GISANZWE, UMWAKA C (ku wa 20/02/2022)

Amasomo: 1 Sam 26, 2.7-9.12-13.22-23; 1 Kor 15, 45-49; Lk 6, 27-38.

Amasomo matagatifu Kiliziya yaduteguriye kuri iki cyumweru, aragaruka ku ngingo y’ingenzi y’urukundo rwa kivandimwe, urukundo rukunda abantu bose ari abadukunda ndetse n’abatwanga kandi bose tukabagaragariza ineza. Mu Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya mbere cya Samweli, twumvise ineza Dawudi yagiriye Umwami Sawuli igihe Uhoraho amugabije ibiganza byaDawudi mu gihe Sawuli yari yagiye kumushakisha ngo amwice.Sawuli yagiriye urwango Dawudi abitewe n’ishyari. Igihe ingabo z’abayisraheli zitabarutse ku rugamba, Dawudi amaze kwivugana igihangage Goliyati w’umufirisiti, abagore basohotse mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina indirimbo z’ibyishimo. Abo bagore basingizaga bikiranya, bavuga bati: “Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza”. Umwami Sawuli yumvise ayo magambo yaramurakaje cyane, maze atangira gucura umugambi wo kwica Dawudi kuko yakekaga ko azamukura ku ngoma kubera ko yari atangiye kuririmbwa nk’intwari. Ibi byateye Dawudi guhunga Sawuli aburiwe na Yonatani umuhungu wa Sawuli kuko se yari yamutangarije umugambi we wo kwica Dawudi.

Nyuma y’uko Sawuli atangiye gushakisha Dawudi ngo amwice, Uhoraho ntiyahwemye kurengera Dawudi maze akagabiza ibiganza bye ubuzima bwa Sawuli wamuhigaga ngo amwice, ariko Dawudi akanga kwanduza ibiganza bye, amena amaraso y’uwo Uhoraho yasize amavuta, maze akamugira umwami. Koko rero, inabi ntijya iganza ineza. Uyu musore Dawudi, biragarara ko yuzuye urukundo rukunda Sawuli n’ubwo ari umwanzi we wahagurukiye kumurwanya no kumwica. Dawudi yagize amahirwe yo kugabizwa n’Imana ubugingo bwa Sawuli kandi iyo ashaka yari kumwica. Ariko bavandimwe, Dawudi uzi icyo Imana imushakaho ko ari ugukunda umwanzi we kandi akamwifuriza ibyiza, arazirikana ko Sawuli yatowe n’Imana kandi yasizwe amavuta akegurirwa Imana. Bityo ko uwamugirira nabi wese Imana yabimuryoza.

Dawudi araduha urugero rwiza nk’abakristu. Natwe Imana ihora itugirira impuhwe ku buhemu bwacu. Ihora itubabarira kandi ntihwema kutugaragariza urukundo rwayo nubwo turi abanyabyaha. Dawudi rero aratwibutsa ko urwo rukundo Imana idukunda kandi turi abanyabyaha, natwe tugomba guhora turugirirana mu musabano wa kivandimwe nk’abana b’Imana, dukundana kandi tubabarirana amakosa yacu. Tugomba guhora tuzirikana ko umuntu wese yaremwe mu ishusho ry’Imana kandi akaba akwiye kubahwa, gukundwa, no kwitabwaho uko yaba ameze kose.

Mu Isomo rya kabiri, Pawulo mutagatifu aratwibutsa ko tutakiri mu bucakara bw’umubiri twatewe na muntu w’igisazira. Ahubwo Adamu mushya, ari we Kristu yadukuye mu bya kera maze atugabira Roho Mutagatifu we utugira abana b’Imana, tubikesha Batisimu twahawe ku bw’amazi na Roho Mutagatifu. Duhore twitoza gusa na Yezu Kristu waje kuduha ubugingo bushya kandi duhore duharanira kuzataha ingoma y’Ijuru.

Naho mu Ivanjili, Yezu ati: “Nimube abanyampuhwe, nkuko So ari Umunyampuhwe”. Urukundo n’impuhwe ntibitandukana, kuko ahari urukundo harangwa n’impuhwe. Yezu aradusaba urukundo rukunda n’abanzi bacu kuko ari rwo ruzatuma tubabonamo ishusho ry’Imana, bikaduha kubagirira neza no kubifuriza ineza gusa. Dushobora kwibaza niba hari umuntu washimishwa nuko bamwanga cyangwa bamwifuriza inabi? Niba rero abandi batwanze cyangwa bakatwifuriza inabi bitadushimisha, tugomba guhora tuzirikana ko icyo tutifuza ko abandi batugirira tugomba kwirinda kukigirira abandi.

Bavandimwe, kugira ngo turusheho kuba abakristu beza, ni ngombwa kwitandukanya n’imigenzereze mibi yose aho iva ikagera, tukirinda imico ya gipagani itubuza kugana abandi no kubana nabo neza mu rukundo no mu bwiyoroshye. Impuhwe n’urukundo Imana Data Umubyeyi wacu yatugiriye kugeza n’aho yohereza Umwana wayo w’ikinege akadupfira ku musaraba kugira ngo aducungure, bigomba guhora biduhihibikanya mu mubano wacu na mugenzi wacu. Yezu aratubwira ko nituramuka twikundiye gusa abadukunda kandi tukagirira neza abatugirira naza gusa, ntacyo tuzaba turushije abanyabyaha kuko nabo bakunda ababakunda kandi bakagirira neza ababagirira neza. Yezu araduhamagarira gukunda no kugirira neza abantu bose, baba abadukunda ndetse n’abatwanga.

Yezu aradusaba kwirinda gucira abandi urubanza kugira ngo natwe tutazarucirwa kandi nitubabarira natwe tuzababarirwa. Bavandimwe, twese tugira intege nke, turatsikira, turacumura. Twirinde kugira abo dushyira ku ruhande tubaziza intege nke zabo, ahubwo tubasange, tubakunde, tubagaragarize ubuvandimwe bityo nabo bazakurizaho guhinduka babikesheje impuhwe n’urukundo tubagaragariza. Twikuzemo umugenzo mwiza wo kugira ubuntu, tugoboke abavandimwe bacu bakeneye ko tubafasha kuko gutanga ntibikenesha, ahubwo utangana umutima ukunda arahirwa kuko Imana imuha umugisha.

Bavandimwe, duhore turangwa n’urukundo rutagira umupaka, urukundo rugera kuri bose, ndetse no kuri ba bandi batwanga cyangwa batwifuriza inabi kuko nibabona ko twe tubakunda, bizababera impamvu yo guhinduka maze nabo bakamenya Imana yo soko y’urukundo. Kuri iki cyumweru, dufate umugambi wo guhindura ubuzima bwacu maze imyifatire, imibereho ndetse n’imigenzereze yacu ibe impamvu yo kwemera Yezu Kristu kuri abo bose bagifite umutima unangiye.

Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, dusabe Imana kurushaho kugira urukundo nyarwo, rwa rundi ruduha gusanga n’abatwanga maze tugahora twifuza kubagirira neza. Bikira Mariya, Umubyeyi Ugira inama nziza akomeze kudusabira!

Padiri JMV UWIZEYEYEZU