INYIGISHO YO KU WA 29 UGUSHYINGO 2021 I KIBEHO

Kubera ko itariki ya 28 Ugushyingo 2021 yahuriranye n’Icyumweru cya mbere cy’Adiventi C, kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho (ku isabukuru y’imyaka 40 Umubyeyi Bikira Mariya amaze atangiye kubonekera i Kibeho) byimuriwe ku wa mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Twifuje kubasangiza Inyigisho yatanzwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Kibeho iherereyemo, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, mu gitambo cya Misa cyatuwe saa moya za mugitondo (07h00).

Fungura hano:

Amasomo: Iz 7, 10-14; Ef 1, 3-12; Yh 1, 1-5.9-11

Bakristu, bavandimwe, twaje kwizihiza ku nshuro ya 40 Bikira Mariya atangiye kudusura mu Rwanda i Kibeho, tukizihiza kandi imyaka 32 uwo Mubyeyi Nyina wa Jambo adusezeyeho. Ni amahirwe dufite yo kuba twarasuwe n’ab’ijuru, ariko ni n’inshingano dufite yo kudapfusha ubusa urwo ruzinduko. Urukundo Imana idukunda ni rwo rwatumye Nyina wa Jambo adusura. Twakire ubutumwa bwe rero, uko imyaka ishira tuge dutera intambwe imbere tubushyira mu bikorwa byacu bya buri munsi.

Mu isomo rya mbere, Uhoraho yahaye Akhazi umwanya ukwiye wo gusaba ikimenyetso, ati: “Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icy’ikuzimu, cyaba icyo mu kirere”. Ni nkaho yamubwiye ati: “Saba icyo ushaka cyose”, byose birahari kandi biranashoboka kuko nta kinanira Imana. Akhazi yumvaga nta kindi yasaba Imana, ibyo yari yarahawe yumvaga bimuhagije, yanze gusaba ikimenyetso kuko ngo adashaka kwinja no kugerageza Uhoraho, ati: “Singiye kwinja Uhoraho”. Akhazi yagize ngo Imana yarananiwe, cyangwa se Imana itanga iguna, yagize ngo Imana ishobora kurambirwa gutanga cyangwa kwinubira uyisaba. N’ubwo atasabye, nyamara icyo kimenyetso cyari gicyenewe, Akhazi yaratinye. Uko kwanga kwa Akhazi ntikwahagaritse umugambi w’urukundo Imana ifitiye mwene muntu, uko kwanga kwe kwabaye imbarutso yo kugira ngo Imana ibwire abantu urukundo ibafitiye.

Muvandimwe, wowe Nyagasani akubwiye ati: “Saba ikimenyetso ushaka”, ese wagisaba? Ese wasaba iki? Aho ntiwabura icyo usaba n’icyo ureka kuko byinshi bikubyiganiramo, ntumenye igikwiye no mu gihe gikwiye? Aho nawe ntiwatinya kugira icyo usaba kuko ushidikanya ku buntu bw’Imana? Ese aho ntiwayisaba uyinja? Ntiwayisaba ugira ngo uyigushe mu mutego? Uyigerageza? Aho kwanga gusaba ikimenyetso kwawe ntikwabangamira umugambi w’Imana? Ntikwahagarika umugambi w’urukundo Imana ifitiye abantu? Twirinde rero kunaniza Imana, ari nako twirinda kunaniza bagenzi bacu tubana, dukorana cyangwa twigana. Tureke Nyagasani atwihere ikimenyetso gikwiye aricyo cy’ivuka ry’umukiza. Ikimenyetso Imana itwihereye kirahebuje, ntigisanzwe kandi ni kimwe rutoki, nticyasubirwamo, ati: ”Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli”. Uwo mwari umuhanuzi n’umwami baziranyeho ashobora kuba yari umwamikazi wari ukiri umugeni. Ubwo abanzi ba Akhazi bashaka kumukura ku ngoma, ikimenyetso Imana itanze ni ivuka ry’umwana bwite uzamuzungura bityo urubyaro rwa Dawudi rukazakomeza kuyobora igihugu. Tureke Nyagasani atwihere ikimenyetso cy’ivuka ry’umukiza, ry’ivuka ry’Imana mu bantu, Imana turi kumwe, itatwitaza, itatunena, itatwibagirwa ahubwo Imana tubana, twirirwana kandi ikarara iwacu no mu byacu. Icyo ni ikimenyetso cya vuba, kidakanganye, kidakomeye ariko Isezerano rishya ryanonosoye irya kera, ryararyujuje, Imana yujuje by’agahebuzo iri sezerano ryayo, ikatwoherereza umwana wayo Yezu, wabyawe n’umwari Mariya, Nyina wa Jambo wadusuye hano i Kibeho, ni byo twaje kwibuka ku nshuro ya 40. Ni ikimenyesto cy’ukwizera gukomeye kuko Imana izaba iri kumwe n’uwo mwana uzavuka. Bikira Mariya wadusuye ni Nyina w’Imana turi kumwe, tubane nawe neza, tubane nawe akaramata. Imana twirirwana, Imana tubana, Imana turarana, Imana itaha iwacu.

Icyazanye Bikira Mariya ni umugambi w’Imana ukomeza wo gukiza abantu. Pawulo Mutagatifu yasingije Imana kubera imigisha yose n’ibyiza byose yahaye abantu muri Yezu Kristu no muri Roho Mutagatifu. Ibyo byiza ni ibihe? Imana yadutoreye muri we kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge, icyo ni icya mbere, icya kabiri yagennye ko tuzayibera abana yihitiyemo muri Yezu Kristu. Iducunguza amaraso ye, ishaka gudukoranyiriza hamwe kuri Yezu Kritu. Uwo mugambi w’Imana, Pawulo yamamaje, tuwakire kandi natwe tubereho kuwamamaza hose n’igihe cyose. Bikira Mariya ni uwo mugambi wamuzanye hano i Kibeho, yararebye abona isi imeze nabi cyane, igiye kugwa mu rwobo, aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira.Ubu isi yarigometse, yuzuye ibyaha bitabarika. Nta rukundo n’amahoro yifitemo. Ati: ”Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo. Nguko uko natwe tugomba gukwiza hose uwo mugambi w’Imana ari nawo wa Mariya wo gukiza abantu. Natwe tumufashe gukiza isi, bityo n’abayiriho bamererwe neza.

Ivanjili twumvise yatubwiye ko Jambo yari Imana, ni ukuvuga ko Nyina wa Jambo wadusuye hano i Kibeho ari Nyina w’Imana. Uwo Jambo ni ubuzima ndetse n’isoko y’ubuzima kuko byose byaremwe nawe, byose bigomba kumuberaho no kubaho muri we. Uwo Jambo w’Imana, wabyawe na Bikira Mariya, ashyigikiye ubuzima. Abanyanyagiza batarundarunda hamwe nawe, abatari kumwe kandi bamurwanya ni abarwanya ubuzima, bakabwica cyangwa se bakabwonona. Iyo Mariya atwibwiye, yiyita “Nyina wa Jambo”, tugomba kumva Nyina w’Urumuri na Nyina w’Ubuzima. Jambo, iryo zina riratwumvisha ko Yezu ari We shusho rizima kandi rishyitse ry’Imana Data, kandi akaba nk’Ijambo rizima ritumenyesha Imana Data, na Yo ikatwimenyesha muri We. Jambo uwo rero yariho mu ntangiriro akaba ariyo mpamvu ibintu byose ari we bikesha kubaho, ibiremwa byose bibaho bimuturutseho. Niwe utanga ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. Urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

Uwo Jambo ni urumuri, yaje mu be, abe ntibamumenya kandi ntibanamwakiriye. Natwe rero kuva tubatizwa, twahawe urumuri, tuba abana b’urumuri, tugende twigizayo umwijima. N’abaturebera kure bazajye babona icyezezi cy’urumuri rumurikira mu mwijima, maze babone urumuri kuko umwijima udashobora kuzimanganya buheriheri urumuri. Bikira Mariya wadusuye ni Nyina Jambo, ari we Rumuri Nyarumuri, natwe rero nakomeze atubyare, dukomeze tumurikire isi yacu iheranwa n’umwijima kenshi kuko itamenye Jambo kandi ariwe wayibeshejeho. Isi ni nka wa mwana w’igisambo wima uwamuhaye. Uwo Jambo yari mu isi, n’ubwo isi yabayeho ku bwe yararenze ntiyamumenya, yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.

Ng’icyo icyashenguye umutima w’umubyeyi wacu Mariya. Twabaye nka wa Mwana gito wabwiye umubyeyi we ngo “ntuzongere kumbyara”, cyangwa cya kibindi cyabwiye umubumbyi wacyo ngo “ntuzongere kumbumba”. Yezu, Jambo w’Imana, yakuwe mu bye n’abe, barabimubohoje, barabimupapuje. Twebwe ariko bavandimwe, turahirwa kuko twaramwakiriye, ikimenyimenyi ni uko twaje hano kongera kwiyibutsa ubutumwa Mariya yatugeneye, araduha ububasha bwo guhinduka abana b’Imana. Maze ibyabaye muri Bikira Mariya, bibe muri buri wese waje hano, “nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe”, Jambo yigize umuntu mu nda y’Umubyeyi Mariya, yigira umwe muri twe, aba Emanweri, Imana turi kumwe. Natwe rero turi abo mu muryango wa Yezu, kuko twumva Ijambo rye tukarikurikiza, tumuhe ibyacu n’abacu abigiremo ijambo, agire umwanya w’ibanze mu mutima wacu, ature muri twe, abe muri twe natwe tubane nawe, tube muri we, tumukurikire kandi tumukurikize.

Nyiricyubahiro Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa GIKONGORO