Inyigisho yo ku Cyumweru cya 23 Gisanzwe, B.
Umuhanuzi Izayi arahumuriza abakutse umutima ati: “Nimukomere mwoye gutinya, dore Imana yanyu ije guhora abanzi banyu, ije kubakiza”. Ababwirwa ni abakutse umutima, abo nibande se? Ni abadafite umutima mu gitereko, ni abadafite umutima hamwe, ni ababunza imitima aribo ba Mitimibunga. Ni abahahamutse, abafite ubwoba cyangwa ipfunwe. Ni abadatuje bifitemo ubusumbane, abadafite amahoro, abahangayitse. Ubutumwa abafitiye ni ukubakomeza, ni ukubashyigikira, ni ukubatera ingabo mu bitugu, ni ukubatiza umurindi, ni ukubamara ubwoba, ni ukubabuza gutinya, ni ukubabuza gusuna kuko bizeye intsinzi, Imana yabo ije kubakiza. Ije kubakiza iki? Ije kubakiza ubuhumyi, ubupfamatwi, ubumuga n’uburagi. Ije kwimura ubutayu ikahashyira amasoko, imigezi igatemba mu mayaga, izanye ikiyaga ahantu hatwikaga n’amasoko y’amazi mu karere kishwe n’inyota. Ni iremwa rishya Imana ibazaniye.
Bavandimwe ububutumwa bw’umuhanuzi Izayi nti bwashaje, natwe buratureba, natwe wenda imitima yacu ntiri mu gitereko, natwe wenda tubunza imitima kenshi, ubwoba turabugendana, nti dutuje, nti dufite amahoro asesuye, dukeneye umuhanuzi uduhumuriza, udukomeza, udutinyura, utwereka ko Imana yacu iturihafi, ko ije guhora abanzi bacu, ko ije kudukiza kuri roho no ku mubiri. Indwara ya mbere ni ubuhumyi, bwa bundi butubuza kureba no kubona, ubuhumyi butuma tureba imirari mu bukristu tukareba Imana tunarangamiye Sekibi n’ibyayo, ubuhumyi butubuza kureba no kubona ibintu uko biri cyangwa uko Imana ibibona, ubuhumyi butuma twitiranya ibintu, abantu n’Imana, ubuhumyi butubuza kubona icyiza, ubuhumyi butubuza kureba kure no kureba abandi ahubwo bugatuma twireba gusa.
Indwara ya kabiri ni ubupfamatwi, nabwo turabufite, butubuza kumva icyo Imana itubwiye, ubupfamatwi butuma tutumva mugenzi wacu nti twumvikane, ubupfamatwi butuma twumva nabi cyangwa tukumva ibyo tutagombaga kumva.
Ubumuga aribwo ndwara ya gatatu, nabwo tugendana nabwo, butuma tutagenda neza mu bukristu, ntitugende gitore, ahubwo tugacumbagira, tukagenda kagurukamwenyamwihina, tukagenda dukambakamba mu bukristu nk’uruhinja, tukagenda duseta ibirenge, tukagenda duhetamye, twunamye, twireba cyangwa tureba ku isi n’ikuzimu aho kugenda twemye turangamiye bagenzi bacu, Imana n’ijuru.
Uburagi ariyo ndwara ya kane, nabwo turabufite, bwa bundi butubuza gusenga, cyangwa budusengesha nabi, bwa bundi butubuza kuvuga iby’Imana, bwa bundi butubuza kuvuga neza ahubwo tukavuga nabi kandi bibi. Ibyo byose biba agahomamunwa iyo ubuhumyi, ubupfamatwi, ubumuga n’ubwoburagibi baye ibyo kumubiri no kumutima. Twakire ubuhanuzi bwa Izayi, twishimire kwakira umuganga wacu w’ubuntu uje kudukiza kumubiri no kumutima. Maze ahari ubutayu iwacu no mu byacu havubuke amasoko, ahari amayaga iwacu no mu byacu hatembe imigezi, ubutaka bwacu bwatwikaga buhinduke ikiyaga, bityo amasoko y’amazi avubuke mu karere kacu no mu byacu kari karishwe n’umwuma.
MutagatifuYakobo Intumwa yatubujije kwivangura no kunenana, yatubujije kuba abacamanza b’ibitekerezo bifutamye. Akurizaho kudusaba guhitamo abakene muri iyi si kuko aribo Imana yahisemo kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera n’abagenerwamurage b’Ingomay’Imana. Yakobo aratwigisha guhitamo nk’uko Imana yahisemo, abakene hano bavugwa si abatindi ahubwo ni abakene ku mutima. Ari abakire ari abakene bose bashobora kuba abakene ku mutima igihe cyose bumva batihagije, ko batishoboye, ko basonzeye Imana kuko ari yo bukungu bwabo. Mu mateka ya vuba aha, bavuga ko hari umuntu watumiwe mu bukwe, agenda yambaye ibishwangi, ageze kubashinzwe kwinjiza abatumirwa baramwirukana banga ko yinjira kubera kumusuzugura no gusuzugura imyambarire ye. We rero yasubiye iwe, aturamo, yambara costume ye, ikote n’ipantaro byiza rwose, akubitamo na karuvati imenaagatuza, maze asubira mu bukwe. Ageze kubinjiza, bahise bamwinjiza vuba vuba, bamwicaza mu banyacyubahiro. Bazana ibyokunywa, bamufungurira icupa, ahogusuka mu kanwa asuka mu mufuka w’ikote. Bamuzanira ibyo kurya, ahogutamira, agaburira ipantaro n’ikoti ashyira mu mifuka yabyo inyama n’ibirayi bamuhaye, abantu bamubaza ibyo arimo, arababwira ati: “njyewe sinatumiwe, kuko naje bakanyirukana, ariko ngarutse nashyizemo ikote n’ipantaro byanjye baranyinjiza, batumiye rero ikote n’ipantaro, nizibyirire.
Yezu na we mu butumwa bwe yahuye n’ingorane, yigishije abayahudi ntibamwumva kandi ntibabyamamaza, bavunira ibiti mu matwi, n’urulimi rwabo ruragobwa, bamubera ibipfamatwi bidedemanga, nyuma yigira mu banyamahanga. Ahageze, bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, igipfamatwi k’ikiragi. Icyo batatunganyije ni uko bazaniye Muganga umurwayi bakamutegeka n’umuti agomba kumuvugutira, barivanga mu kazi ka Muganga kandi bakamuvangira.
Bamumuzaniyengo“amuramburirehoibiganza”.Nguwoumutiwarukwiyekuribo. Ni iki kibabwira se ko aribyo biribumukize? Natwe icyogishuko tujy atukigira kenshi, dushaka gutegeka Imana, dushaka kuyiganisha aho dushaka, dushaka kuyivugisha ibyo dushaka no kuyikoresha ibyo dushaka. Muri make dushaka kuyigira igikoresho cyacu kandi ari twe tugomba kuyibera igikoresho. Yezu rero yanze kubumvira kukoYezu ni Muganga uzi akazike, ntawe ukamwigisha, ivanjiri yatubwiye ko ngo “Yezu yamuvanye muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intokize mu matwi ye, acira amacandwe ayamukoza kurulimi, maze ibyo bikorwa abiherekeresha n’ijambo rikomeye ati: “Effata, Zibuka, Kinguka”. Yezu yamukurugutuye akoresheje intoki ze. Aha, isuku ninkeya ariko nk’uko abanyarwanda babivuga “umuti ni usharira”. Amatwi ye yari yarazibye arazibuka azibuwe n’intoki za Yezu, urulimi rwe rwari rwaragobwe rugobotorwa n’amacandwe ya Yezu maze atangira kuvuga neza. Ntiyavuze nabi, ntiyavuze ubusa, ntiyavuze uko abonye n’ibyo abonye, yavuze neza kuko yumvaga neza.
Bavandimwe natwe Yezu arashaka kudukurugutura kugira ngot umwumve neza, kugira ngo twumve neza bagenzi bacu, kugira ngot wumvane kandi twumvikane neza.
Ubukurugutwa butuziba amatwi y’umubiri n’ay’umutima, twe kwipfuka amatwi y’umubiri n’ay’umutima, tuyakingure, tureke Yezu ayazibure kugira ngo tumwumve neza, ni tumara kumwumva tubyamamaze tutadedemanga, twe kubyikubira, twe kubivuga nabi, tubivuge neza kuko urulimi rwacu rwagobodotse, ntashaka ko tuvuga uburimi tuvuga ibye. Nkuko abo yihanangirije ababuza kuvuga icyo gitangaza barushijeho kubyamamaza, natwe tubigane, dukore nkabo ndetse tubarushe, dutahe tubwira hose na bose tuti: “Byose yabikoze neza, atuma ibipfamatwi byumva n’ibiragi bivuga”, twe n’abacu turimo.