INYIGISHO Y’UMWEPISKOPI WA GIKONGORO MU MISA YA KRISMA YABAYE KU WA KABIRI, TARIKI YA 12/04/2022

Iyi vanjiri yadusubiriyemo ubuhanuzi bwa Izayi nkuko bwasomwe na Yezu mu isengero ry’iwabo I Nazareti ku munsi w’isabato. Aya masomo bakunze kuyasoma iyo batanze ubupadiri, ni mu gihe kuko natwe uyu munsi turazirikana kuri ubwo buntu twagiriwe tutari tubikwiye. Ni ingabire dutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, tugomba kwigengesera kugira ngo tutaba ba mukandori b’iki gihe. Uyu munsi rero turasaba guhorana umurava n’ishyaka mu butumwa bwacu bwa gisaseridoti. Roho wa Nyagasani akomeze adutwikire, wa wundi uduha ingabire ze zirindwi dukeneye mu bukristu bwacu, dukeneye ku butumwa bwacu. Utazifite, ubupadiri bwe buhinduka akazi gasanzwe, twaba turi abanyabyago kuko ako kazi nta mushahara kagira, twaba dukorera ubusa nako twaba turi nk’abashomeri, ariko iyo dufite uwo Roho w’Imana, ubupadiri bwacu buba ubutumwa, tukaba dukorera ubuntu buziturwa cyangwa dukorera Imana n’abantu, dukorera ijuru. Ingabire y’Ubuhanga idufasha kumenya igifite agaciro mu bya Roho, n’uburyo twagishyigikira; Ingabire y’Ubwenge ijijura imitima yacu, ku byerekeye ubwami bw’ijuru; Ingabire y’Ubujyanama itumurikira mu mirimo yacu ya gisaseridoti; Ingabire y’Ubudacogora idutera ubutwari mu butumwa bwacu, ndetse tugahitamo gupfa aho guhemukira Roho Mutagatifu; Ingabire y’Ubumenyi itwereka ububasha n’ubuntu bw’Imana, ikadufasha kumuyoboka tumwizeye; Ingabire y’Ubusabane ku Mana iradufasha, ikadutoza kugira umutima w’umupadiri mwiza, ku Mana umubyeyi wacu, no kwifata neza igihe dusenga cyangwa turi mu butumwa; Ingabire y’Icyubahiro cya Nyagasani idufasha kuzirikana amaherezo yacu no guha icyubahiro gikwiye Imana Umubyeyi wacu. Roho wa Nyagasani udutwikiriye agomba gusanga tworohereye kugira ngo abone aho amenera, nyamara hari igihe asanga turi imitamenwa cyangwa twambaye imitamenwa, yakubitaho agataruka, yakoraho agashya cyangwa akababwa. Roho wa Nyagasani yagombye gusanga tuyagirana, yadukubitaho tukarushaho kuyagirana, urwo rumuri rwagera no ku bandi batwegereye.

Yezu yagize ati: “Yansize amavuta y’ubutore”, mu Kinyarwanda baravuga ngo: “baragusiga nawe ukinogereza”.  Twarasizwe twinogereze rero. Twinogereza dusenga, twinogereza duhabwa kenshi kandi neza amasakramentu tukanayatanga ku buntu, twinogereza tugira ibikorwa by’urukundo, twinogereza twitwara neza. Ayo mavuta twasizwe si abonetse yose, ni ya yandi ahumura neza, ni ya yandi twisiga tumaze gukaraba, ni ya yandi aturinda umwera, atuma tudahandana, ya yandi atuma tuba ingingo nzima zigororotse, ya yandi atuma duhumura neza tugakwiza hose iyo mpumuro nziza, twirinda gukwiza hose umwuka mubi uhumanya isi yacu, ni amavuta y’ubutore, ntabwo twitora, bikadusaba rero kwitwara nk’intore nziza idacuragura, itabusanya n’uwayitoye kandi akanaguterera, ihuza nawe injyana kandi ikikiriza iyatewe, ntitwiterere iyacu tubaho ubusaseridoti bwacu uko dushatse budafite aho buhuriye n’ubusaseridoti bwa Yezu cyangwa n’uko Kiliziya ibushaka. Twitware gitore, tubeho gitore, tuvuge gitore, tubereho gutahira no gucira umugara uwadutoye atwizeye. Impamvu y’uko gutwikirwa na Roho wa Nyagasani, impamvu y’iryo sigwa ry’amavuta ni ubutumwa twahawe: Kugeza Inkuru Nziza ku bakene, gutangariza imbohe ko zibohowe, gutangariza impumyi ko zihumutse, gutangariza abapfukiranwaga ko babohowe no kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani.

Bavandimwe basaseridoti, tugomba guhora twamamaza mu magambo no mu ngiro umwaka w’impuhwe. Buriya butumwa bwa Yezu ni bwo bwacu! Abakene tubakirisha ubukungu bwo ku mutima. Impumyi tuzihumura k’umutima no ku mubiri, imbohe n’abapfukiranwa tubahe ubwigenge bw’abana b’Imana.

Yezu amaze gusoma yabumbye igitabo, maze arababwira ati: “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi”. Ngicyo icyo duhamagarirwa, ijambo ry’Imana ntirigomba guhera mu kirere, ntirigomba guhera mu nyuguti cyangwa mu bitabo, Ijambo ry’Imana rigomba kwinjira mu buzima bwacu, rikaba akabando twitwaza. Ni byo twabwiwe igihe duhabwa ubupadiri, ati: “Ijambo ry’Imana mwakiranye ibyishimo, murashishikarire kurigeza kuri bose, mwemere ibyo musoma mu Gitabo Gitagatifu, ibyo mwemera mubyigishe, n’ibyo mwigisha mwihatire kubikurikiza mu migirire yanyu”. Murumva rero ko tugomba kuzuza Ijambo ry’Imana, ku buryo natwe nyuma ya buri vanjiri dusomeye abakristu, twavuga tuti: “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi muri njyewe”. Iyi mvugo tuyirekere abafarizayi b’igihe cyaYezu: “mukore ibyo mbabwiye ariko ntimukore nk’ibyo nkora”, Imvugo yacu ibe ingiro.

Umunsi wa Misa y’amavuta ni umunsi w’ubusaserdoti bwacu, ni umwanya Kiliziya iduha kugira ngo twibutswe kwita ku butumwa bwacu kandi tugasubira no mu masezerano yacu ku mugaragaro. Natekereje nsanga tugira amasezerano ya burundu twabaye abadiyakoni, ariko ni n’amasezerano y’umwaka umwe, kuko buri mwaka tuvugurura amasezerano yacu, bitwigisha ko ubupadiri bwacu bwagombye guhora ari bushyashya, ntibusaze, ntibucuye, ntitubumenyere ngo tubukeneke. Turongera kwemeza ko dushaka kunga ubumwe na Kristu no kumukurikiza, twitanga kandi tudatezuka ku mirimo mitagatifu tubitewe n’urukundo rwa Kiriziya, turaba twiyemeje gusezerera ubunebwe, kujenjeka, guseta ibirenge, no kutitangira abo dushinzwe. Turiyemeza gukomeza kuba abagabuzi b’indahemuka b’amabanga y’Imana duhimbaza Ukaristiya buri munsi n’andi masakramentu kandi tutiganyira kwigisha abantu nta nyungu zibiri inyuma. Ibyo gusoma misa twumva ko ari umuzigo no kutagira ishyaka mu ikenurabushyo turashaka kubivaho. Amasezerano twagize yo kudashaka akubiyemo ubusugi n’ubumanzi, amasezerano yo kumvira muri byose byiza, byaba mu bikomeye cyangwa mu byoroheje, amasezerano yo kubaho dufashijwe na Yezu w’umukene utanabuze na kimwe, tuvuga amasengesho ya Kiliziya dutagatifuza amasaha anyuranye y’umunsi, aracyari ayacu kandi turiyemeza kuyuzuza mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa, uyu munsi turongera twiyemeze kuyanoza no kuyanonosora.

Uyu munsi kandi turaha n’umugisha amavuta tuzakoresha uyu mwaka wose. Turatwara amavuta mashya tugomba gukoresha, si ukugira ngo tuyabike, ahubwo ni ibikoresho bitagatifu, tugomba kubaha no kubahisha, Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro, kwisiga si ukwitotobeka, na none uwisiga ntiyirere, byose bikorwa mu rugero, icyangombwa ni ukutarwara umwera. Ayo mavuta rero tugomba kuyabyaza umusaruro mwinshi kandi mwiza, tugomba kuyakoresha neza igihe cyose kugira ngo turushaho gutagatifuza abo dushinzwe kandi natwe turusheho kuba abapadiri beza banyuze Imana n’abantu. Turyoherwe n’ubupadiri bwacu kandi dutume n’abandi baryoherwa n’ubuzima.

Mgr Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro

Procession initiale de la Messe Chrismale du 12/04/2022
Bénédiction de l’Oil des Catéchumenes (O.C)