ISHYIRWAHO RY’UMUSHUMBA MUSHYA WA DIYOSEZI YA GIKONGORO

Nyuma y’imyaka 2 n’amezi  8 n’iminsi 14, Diyosezi  Gatolika ya GIKONGORO ibuze ku buryo bw’amanzaganya uwari Umushumba wayo wa mbere Nyiricyubahiro Musenyeri  Agustini MISAGO, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26/11/2014, Abasaserdoti, Abihayimana n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Gikongoro ndetse n’inshuti zayo bafite ibyishimo byinshi batewe n’ishyirwaho ry’Umushumba Mushya wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA washyizweho na Nyirubutungane Papa Faransisko.

Musenyeri Celestin HAKIZIMANA yavutse tariki ya 14/08/1963 muri Paruwasi  y’Umuryango Mutagatifu muri Arkidiyosezi ya Kigali. Yize amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti yari muri Paruwasi ya Rulindo, arangiriza mu Iseminari Nto ya Ndera. Yatangiye Seminari Nkuru i Rutongo mu i 1985, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yahawe ubupadiri kuwa 21/07/1991.

Nyuma yaho yakoze imirimo itandukanye muri Kiliziya :

  • 1991-1992 : Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rutongo ;
  • 1992-1994 : Umuyobozi w’Amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali ;
  • 1994-1996 : Umuyobozi wa Centre National Saint Paul/Kigali ;
  • 1997-1998 : Umuyobozi w’Amashuri Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali ;
  • 1998-2003 : Umuyobozi wa GEMECA Rwanda ;
  • 2003-2010 : Yakomeje amasomo i Naples mu Butaliyani aho yavanye Impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye Amahame ya Kiliziya (Théologie dogmatique) muri Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Tomasi ;
  • 2011-2014 : Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda.
  • Kuva tariki ya 26/11/2014 : Yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

Nyuma yo gutorewa kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yahisemo intego igira iti « Duc in altum » (Erekeza mu mazi magari).

Abasaserdoti, Abihayimana n’Abakristu bose ba Diyosezi ya Gikongoro ndetse n’inshuti zayo, twifurije Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, ubutumwa bwiza yatorewe bwo kuragira ubushyo bwa Nyagasani muri Diyosezi ya Gikongoro.

Tumuragije Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho.

Bikorewe ku Gikongoro, kuwa 27/11/2014
Ubunyamabanga bwa Diyosezi ya Gikongoro