KIBEHO: KU WA 07/10/2020

Ukwakira kwa buri mwaka ni ukwezi kwa Rozari. Uku kwezi kwa Rozari kudufasha kurushaho gucengera ubutumwa Bikira Mariya Nyina wa Jambo yahaye isi yose abinyujije ku bakobwa batatu i Kibeho (mu Rwanda). Ku munsi wa karindwi ukwezi gutangiye, itariki ya 07/10 ikaba umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari. Ni muri urwo rwego, muri uyu mwaka wa 2020, hubahirijwe amabwiriza n’ingamba byo kwirinda icyorezo cya Covid-19, i Kibeho, ku butaka butagatifu haturiwe Igitambo cya Misa cyo guhimbaza Bikira Mariya, Umwamikazi wa Rozari. Iyo Misa yatangiye saa tanu zuzuye (11h00’), iyobowe na Padiri François HARELIMANA, umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho.

Ku gicamunsi, ku isaha ya saa cyenda (15h00’), Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yifatanyije n’abakristu bari baje i Kibeho, bavugira hamwe Rozari Ntagatifu. Twibuke ko ubwo Umubyeyi Bikira Mariya yadusuraga i Kibeho yadusabye gukunda kuvuga kenshi ishapule na Rozari.

Iyo ni imbuga y’Ingoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho
Bamwe mu bapadiri bitabiriye Igitambo cya Misa yaturiwe i Kibeho ku wa 07/10/2020