UBUTUMWA BW’UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO BUTANGAZA KU MUGARAGARO IHIMBAZWA RY’IKORANIRO RY’UKARISTIYA MURI DIYOSEZI KU NSHURO YA MBERE

Insanganyamatsiko:

«UKARISTIYA: ISOKO Y’UBUZIMA, IMPUHWE N’UBWIYUNGE»

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,

Mwese mbaramukije mbifuriza ineza n’amahoro bikomoka ku Mwami wacu Yezu Kristu. Nk’uko mubyibuka, mu mwaka ushize ku matariki 13-20 Nzeri 2020 i Budapest muri Hongariya hari hateganyijwe kuzabera Ikoraniro Mpuzamahamga ry’Ukaristiya (Congrès Eucharistique International). Kubera ibihe bitoroshye isi irimo byatewe n’icyorezo cya Covid-19, iryo Koraniro ryimuriwe muri uyu mwaka ku matariki ya 5-12 Nzeri 2021. Iryo Koraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya rizaba ari irya 52 kuva aho amakoraniro nk’ayo yatangiriye kubaho mu mwaka w’1881. Ikoraniro nk’iryo riba buri myaka ine, ritumijwe na Papa kandi rigasozwa na we ubwe cyangwa intumwa ye yihariye.

Ni muri iyo njyana muri uyu mwaka wa 2021 hateganyijwe Ihuriro ry’Ukaristiyarya mbere rizaba mu rwego rw’Igihugu cyacu i Kigali ku matariki ya 15-18 Nyakanga 2021. Muri Diyosezi yacu ya Gikongoro tuzakora Ihuriro ry’Ukaristiya ku itariki ya 3-6 Kamena 2021. Insanganyamatsiko tuzagenderaho ni ya yindi yemejwe mu rwego rw’Igihugu: «UKARISTIYA: ISOKO Y’UBUZIMA, IMPUHWE N’UBWIYUNGE» (Reba Zab 87, 7). Mbere yo kubagezaho uburyo tuzarihimbaza muri Diyosezi yacu, reka mbanze mbabwire mu magambo avunaguye ibirebana n’Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya, ari na byo irya Diyosezi yacu rizashingiraho.

1. Ikoraniro mpuzamahanga ry’Ukaristiya ni iki?

Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ni ihuriro ry’abakristu, abihayimana n’abalayiki, bagamije gukora iyogezabutumwa binyuze mu myitozo nyobokamana iganisha kuri Ukaristiya Ntagatifu. Ni uburyo bw’iyogezabutumwa, maze koko ibyishimo n’imibabaro y’isi Kiliziya ikabigira ibyayo, ibishyiramo urumuri n’ubuzima bya Yezu Kristu Umukiza w’abantu bose. Icyo Ikoraniro rigamije cyane cyane, ni ugufasha abantu kurushaho kumenya no gukunda Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu mu Isakramentu ry’Ukaristiya, ari naryo zingiro ry’ubuzima bwa Kiliziya n’iremezo ry’ubutumwa bwayo bwo kugeza umukiro kuri bose. Ikindi Ikoraniro ry’Ukaristiya rigamije niugutuma abantu barushaho gucengerwa n’ibanga ry’Ukaristiya mu mpande zaryo zose, guhera mu kuyihimbaza mu Misa Ntagatifu kugeza ku cyubahiro n’ubuyoboke tuyigaragariza ahatari mu Misa.

2. Incamake y’Amateka y’ikoraniro ry’ukaristiya

Igitekerezo cyo gushinga Ikoraniro ry’Ukaristiya cyavukiye mu Burayi bw’Uburengerazuba, ahagana mu mwaka w’1870. Abagize icyo gitekerezo bari bagamije gufasha abantu kurushaho gucengera no gutungwa n’ubukungu bw’Ukaristiya no kurwanya imyitwarire y’ubupagani yatutumbaga muri iyo myaka. Uwari ku isonga ry’ubwo bukangurambaga ni umulayiki w’umufaransa witwa Emilie Marie Tamisier (1834-1910). Ibyo kandi yari abishyigikiwemo n’abajyanama be ba roho, cyane cyane Padiri Pierre Eymard (1811-1858), hamwe na Musenyeri Gaston wa Ségur (1820-1880), ndetse n’abandi basenyeri bo mu Busuwisi no mu Bubiligi. Muri ibyo bihe, Musenyeri Gaston yakoze ubushakashatsi, maze akora urutonde rw’ahantu hatagatifu hose habereye ibitangaza bishingiye kuri Ukaristiya mu Bufaransa, maze ashishikariza abantu kuhakorera ingendo. Ibyo byatumye ingendo nyobokamana ziyongera kandi zirushaho kwitabirwa na benshi.

Nibwo wa mulayiki Emilie Tamisier, ubwe, asabye ko habaho Ikoraniro ry’Ukaristiya ku buryo bwemewe na Kiliziya yose. Nuko ashyigikirwa n’abantu benshi bari baramaze kuryoherwa n’ingendo nyobokamana. Ntibyatinze maze iyo nkuru igera i Roma, nuko Papa wariho icyo gihe, Leo XII, ntiyazuyaza mu gushyigikira igitekerezo cya Emilie Tamisier; agishimangira mu rwandiko rwe rwo ku wa 27 Mata 1879.

Ikoraniro rya mbere ry’Ukaristiya ryabereye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa, ku matariki 28-30 Kamena 1881, rifite insanganyamatsiko igira iti: «Ingoma nkoranyambaga ya Kristu». Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu barenga 8000, bavuye mu bihugu bitandukanye by’Uburayi no muri Amerika y’Amajyepfo. Muri iryo huriro, inyigisho zateguwe zagarukaga kugusubiza Imana umwanya wayo mu buzima bwa sosiyete y’icyo gihe, kuko ubupagani bwari bumaze kuyigarurira. Mu mpera y’iryo koraniro, hashyizweho Komite ishinzwe gutegura andi makoraniro azakurikiraho.

Bigitangira, ihuriro ryabaga buri mwaka. Nyuma biza guhinduka bitewe n’ukwiyongera kw’abantu ndetse n’ubwitabire bw’ibihugu bya kure. Nuko buhoro buhoro, ikoraniro rirenga imipaka y’Uburayi. Ni kuri ubwo buryo mu mwaka w’1893 ryabereye i Yeruzalemu; muri 1910 ribera i Montréal muri Kanada. Mutagatifu Pio X ni we mu Papa wa mbere witabiriye Ikoraniro ry’Ukaristiya. Ryari ribaye ku nshuro ya 16, ribera i Roma, mu mwaka w’1905.

Kenshi na kenshi, Ikoraniro ry’Ukaristiya ryahuzwaga n’ikintu runaka bizihizaga muri Kiliziya, haba ku rwego rw’isi cyangwa ku rwego rwa Kiliziya mu gihugu iki n’iki. Ni muri urwo rwego mu w’1930, ikoraniro ryabereye i Karitaje muri Tuniziya, bizihiza isabukuru y’imyaka 1500 mutagatifu Agusitini abaye umwepisikopi aho i Karitaje; mu w’1932 nabwo ikoraniro ryabereye i Dublini bibuka imyaka 1500 umwogezabutumwa Patriki yari amaze ageze mu gihugu cya Irlande.

Mu myaka ya nyuma y’ikinyejana cya makumyabiri, Amakoraniro y’Ukaristiya yagiye ayoborwa n’abapapa ubwabo. Rimwe ryabereye i Bombayi mu Buhinde muri 1964, irindi ribera Bogota muri Kolombia mu 1968 ayoborwa na Papa Pawulo VI. Iryabereye i Nairobi muri Kenya mu 1985, Seoul muri Koreya y’Amajyepfo mu 1989 na Seviye muri Esipanye mu 1993 yayobowe na Papa Yohani Pawulo II. Aha i Seviye ni ho Papa yatangarije ko icyicaro cy’Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Ukaristiya ari i Wroclaw (soma Forokalafu) muri Polonye.

Kugeza ubu, amakoraniro mpuzamahanga y’Ukaristiya ategurwa na Komite yashyizweho na Papa, ishinzwe Ikoraniro Mpuzamahanga y’Ukaristiya, yashinzwe mu mwaka w’1979, ikaba igizwe n’abihayimana n’abalayiki.

4. GAHUNDA Y’IKORANIRO RY’UKARISTIYA MURI DIYOSEZI YACU

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe,

Nk’uko nabivuze haruguru, u Rwanda ruri kwitegura guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku nshuro ya mbere. Ku munsi mukuru wa Kristu Umwami wa 2019, Inama y’Abepiskopi yanditse urwandiko rwihariye rutangaza ku mugaragaro ihimbazwa ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya mu Rwanda. Abepiskopi bakurikije umwihariko wacu nk’abanyarwanda mu mateka twihariye no mu rugendo twagenze kandi tugikomeza, bahisemo insanganyamatsiko igira iti: «UKARISTIYA: ISOKO Y’UBUZIMA, IMPUHWE N’UBWIYUNGE». Abepiskopi basanze kandi ari byiza ko guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rw’igihugu, byabanzirizwa kandi byashingira ku bikorwa bizagaragara muri buri Paruwasi, bitegura ihuriro rizahimbazwa mu rwego rwa buri Diyosezi ku buryo ibyo bizaba byarateguwe n’urugendo nyarwo rwo kwivugurura no guhugukira Ukaristiya Ntagatifu.

Ku rwego rwa Diyosezi yacu ya Gikongoro, ndabona bizaba ngombwa ko urwo rugendo rwakorwa hazirikanwa muri buri Paruwasi ingingo imwe buri cyumweru idufasha kwicengezamo no gushyira mu bikorwa iriya nsanganyamatsiko. Urwo rugendo ruzakorwa mu byumweru bitatu. Ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, kuri Pentekosti, tuzazirikana ingingo igira iti: «Ukaristiya ni isoko y’ubuzima»; ku cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021: «Ukaristiya ni isoko y’urukundo n’impuhwe », naho ku cyumweru tariki 6 Kamena 2021, ku munsi Mukuru w’Isakramentu Ritagatifu, tuzirikane: «Ukaristiya: isoko y’ubwiyunge». Inyigisho zizifashishwa mu maparuwasi no mu zindi nzego z’iyogezabutumwa za diyosezi zizashimangire izo ngingo.

Nishimiye kandi kubagezaho gahunda izakurikizwa mu guhimbaza Ikoraniro muri Diyosezi yacu:

  1. Mu minsi ishize twaboherereje «Isengesho ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya» riteganyijwe kuvugwa mu Misa no mu yandi makoraniro yose y’abakristu. Iryo sengesho ryageze mu maparuwasi yose, kandi ndizera ko abakristu bamaze kurimenya, ryaterwa bakaryikiriza neza badategwa.
  2. Mu rwego rwa Diyosezi hateganyijwe iminsi itatu ikurikirana izakorwamo ibijyanye n’Ihimbazwa ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya. Iyo minsi ni amatariki ya 3, 4, 5 na 6 Kamena 2021. Izakorwamo ibi bikurikira:
  3. Ku wa Kane tariki ya 3 Kamena hazaba ikiganiro kigenewe abapadiri ku birebana n’uburyo bunoze bwo gusoma Misa.
  4. Ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena hazaba ibiganiro bigenewe abapadiri, abihayimana, abakristu bajijutse (intellectuels) bo muri Diyosezi. Ibyo biganiro bizibanda ku gusobanura kamere y’Isakramentu ry’Ukaristiya, habemo n’ubuhamya kuri Ukaristiya.
  5. Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kamena hazaba Ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rwa Diyosezi yacu. Uwo munsi hazaba Igitambo cya Misa kizakurikirwa n’Itambagizwa ry’Isakramentu Ritagatifu. Bizabera kuri Katedrali ya Gikongoro.
  6. Ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena, Umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu uzizihizwa mu maparuwasi yose nk’ikimenyetso cyo kugeza muri Paruwasi imbuto z’Ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rwa Diyosezi.
  • Mu rwego rwa Paruwasi hateganyijwe kuzabera amahugurwa agenewe abahereza ba Misa, abasomyi b’Ijambo ry’Imana, abagabuzi b’ingoboka b’Ukaristiya, abayobozi b’Imiryango y’Agisiyo Gatolika, abayobozi b’amakorari, itsinda ry’abantu bajijutse (les intellectuels) barimo abarimu b’iyobokamana mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’abandi. Muri ayo mahugurwa hazibandwa cyane ku birebana na katesheze isobanura Ukaristiya Ntagatifu, hatangwe n’ubuhamya.
  • Buri Paruwasi ikwiye kugaruka kuri wa muco mwiza wo kugira umunsi wihariye kandi uzwi na bose wo gushengerera Isakramentu Ritagatifu kuri Paruwasi nyirizina.

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu bavandimwe, mu gusoza ubu butumwa, ndabashishikariza kwitabira ibikorwa byose bizabafasha muri urwo rugendo rwo kwivugurura no guhugukira Ukaristiya Ntagatifu. Muzitabire gukurikira inyigisho n’ibiganiro mbwirwaruhame bisobanura ibanga ry’Ukaristiya, ndetse n’ubuhamya ku mbuto z’Isakramentu ry’Ukaristiya mu buzima no mu mibanire yacu. Nsabye abapadiri bakuru kuzangezaho raporo y’uko ihimbazwa ry’Ikoraniro ry’Ukaristiya ryagenze muri buri Paruwasi. Hari ibyo mbararikiye kwitaho ku buryo bw’umwihariko:

  1. Abakristu bose, y’umwihariko abana n’urubyiruko nibagaruke ku muco wo gusûura kenshi Yezu mu Ukaristiya (visite au Saint Sacrement).
  2. Abayobozi b’amaparuwasi nibarusheho kwita kuri gahunda yo kugemurira Isakramentu abarwayi, abasaza n’abakecuru batagifite imbaraga zo kugera ahabera Misa.
  3. Abakristu nibitabire kujya bajya mu Misa ku Cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe na Kiliziya; abapadiri nabo, mu nyigisho batanga, bibande cyane kuvuga Ukaristiya Ntagatifu muri ibi byumweru bitatu bidutegurira kwizihiza Ikoraniro ry’Ukaristiya.
  4. Caritas ya Paruwasi, iya Santarari n’iy’Umuryangoremezo zikwiye kugaragaza imbuto y’impuhwe ikomoka ku mutima wa Yezu bafasha abakene batoranyijwe.
  5. Nimutangire hakiri kare mutegure abazahagararira amaparuwasi n’amasantarari mu Ihuriro ry’Ukaristiya rya Diyosezi rizaba ku wa 5 Kamena 2021; n’abazahagararira amaparuwasi mu kwizihiza Ikoraniro ry’Ukaristiya ku rwego rw’Igihugu ku matariki ya 15-18 Nyakanga 2021.
  6. Abahanzi n’abasizi namwe nimugire icyo mugaragaza mwifashishije impano mwahawe, maze musingize Yezu uri mu Ukaristiya.

Bavandimwe, nshoje mbifuriza kugira uruhare mu guhimbaza neza iri Koraniro ry’Ukaristiya. Mwese rizababere akanya ko kwivugurura no kunagûra ibyo mwaba mwararangaranye kandi ari byo bijishe ubuzima bwacu: duhimbaze Igitambo cya Misa tuzi uwo turi kumwe na we, tumushengerere tumuganiriza mu mutima wacu kandi tumutura igihugu cyacu n’abakiyobora, kugira ngo ubwitange bw’abenegihugu, hamwe n’ubw’ababayobora mu nzego zitandukanye, zaba iz’iyobokamana n’iza politiki, busarure imbuto z’ubutabera, amahoro n’ubusabane nyakuri, maze igihe cyose no muri byose hasingizwe Yezu Kristu mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya.

Umubyeyi Nyina wa Jambo nabere buri wese muri mwe hamwe n’imiryango yanyu, inyenyeri iyobora, abageze kuri Yezu Kristu Umukiza!

Bikorewe ku Gikongoro, ku wa 9 Gicurasi 2021

+Selestini HAKIZIMANA,                                                                                      Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro