1. IVUKA RY’UMURYANGO W’ABAFOKOLARI
Ku itariki ya 13 Gicurasi 1944, mu ntambara ya kabiri y’isi yose, umugi wa Trente (mu Butaliyani) wasutsweho ibisasu bya rutura. Umukobwa witwa Chiara Lubich n’umuryango we bahungira mu misozi ikikije uwo mugi. Babonye ukuntu intambara ikomeje gukomera, mu mugi amazu ari gusenywa n’ibisasu, batekereza ko bagomba gukomeza guhunga. Chiara ntiyagombaga kuva mu mugi wa Trente, ariko nanone akumva akunze ababyeyi be, akumva adashaka kwitandukanya na bo. Icyo gihe, mu rugo rwabo, ari we wari ufite akazi, akaba yarahembwaga agashobora gufasha umuryango we. Bukeye bwaho mu rukerera bagaruka mu rugo kureba ko hari ikintu cyabo kikiriho.
Bari mu rugo, Chiara Lubich apfukama imbere ya se, amusaba uruhushya rwo kwigumira aho ntiyongere kujyana na bo. Ati “Papa niyeguriye Imana, kandi hari n’abandi bifatanyije nanjye. Sinshobora kujyenda, ngomba kuguma hano”. Nuko se amuha umugisha imbere y’abo mu rugo rwe bose. Hanyuma bafata ibyo bashoboye gutwara, basiga Chiara aho ngaho barahunga. Bamaze kugenda, Chiara yihutira gushaka bagenzi be: Nathalia na Doriana. Amaze kubabona baragumana. Babanje kuba iw’umwe mu nshuti ze, hanyuma bimukira ku yindi nshuti, nyuma babona iyabo nzu yari ifite ibyumba bitatu.
Ubundi buri wese muri bo yari asanganwe ikintu yumvaga yimirije imbere, yifuzaga kuzageraho mu buzima bwe. Chiara wigaga muri Kaminuza, yifuzaga kuziga akaminuza mu buhanga bwa Filozofiya. Umwe muri bagenzi be yifuzaga kuzashaka umugabo, akubaka urugo rwiza. Undi we icyifuzo cye cyari ukubaka inzu nziza, itatse neza. Muri iyo ntambara ibisasu bya rutura byaturikaga byasenyaga ibintu byinshi, kandi bikica abantu batari bake, abandi bikabakomeretsa. Uko ibintu byagendaga birushaho kudogera ni ko bagendaga babona ko bya byifuzo byabo bitagishobotse. Nuko barebye ukuntu ibintu biri gusenyuka umunota ku wundi; n’ukuntu abantu bari gupfa, babona ko nabo bashobora gupfa igihe icyo ari cyo cyose.
1.1. Imana yonyine ni yo ikwiye kwiringirwa
Chiara arebye ibyo byose, abona koko ko byose ari ubusa. Ni ko kubwira bagenzi be ati: “Ubuse koko hari ikintu kizahoraho? Ikintu ibisasu bitazasenya?” We rero akumva icyo kintu ari nta kindi usibye Imana yonyine. Kuva ubwo biyemeza guhitamo Imana ho intego y’ubuzima bwabo bwose: Imana yonyine. Ni yo yonyine izahoraho, kandi idasenywa n’ibisasu.
1.2. Imana ni Urukundo
Kuva ubwo bumvise ko Imana biyemeje gukurikira yigaragaza uko iri: Imana ni Urukundo. Ibyo byabaye nk’ikintu gishya kuri bo, kuko n’ubwo ubusanzwe bari abakristu beza, bakunda Imana kandi bayisenga, bumvaga iri kure yabo. Noneho bamenya ko Imana ari Urukundo, bahamya neza ko batwikiriwe n’urukundo rw’Imana kandi ko n’ubwo intambara hirya no hino yacaga ibintu, ibyabaga byose byari urukundo. Twese Imana idufitiye umugambi w’urukundo. Yaturemye kubera urukundo, ituremera gukunda.
1.3. Icyifuzo cya Yezu: Ubumwe mu bantu
Umunsi umwe, uko ari batatu bari bihishe ahantu hatabona mu nzu, bacana itara, basoma Ijambo ry’Imana, ahanditse ngo Bose babe umwe. Rikaba ari isengesho Yezu yavuze isaha ye yegereje, asabira abantu bose kuba umwe: “Dawe bose babe umwe” (Yh 17, 21). Biyumvamo ko bahamagarirwa kurangiza icyifuzo cya Yezu cy’uko abantu bose baba umwe, maze iryo jambo barigira intego yabo: Guharanira ubumwe bw’abantu bose hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’Imana.
1.4. Gukora ugushaka kw’Imana
Undi munsi baza gusoma ahanditse ko atari abavuga ngo “Nyagasani, Nyagasani” bazinjira mu bwami bw’Ijuru, ahubwo ko ari abakora ugushaka kw’Imana (Mt 7, 21). Kuva ubwo biyemeza kubaho barangamiye, igihe cyose n’ahantu hose, gukora ugushaka kw’Imana. Ariko bakibaza bati “Hari ikintu twakora gishimisha Yezu Kristu, ku buryo igihe cyose twamuhinguka imbere, ako kanya twasanga atwishimiye?”
1.5. Itegeko rishya: Itegeko ry’Urukundo
Igisubizo bagihawe n’Ivanjili: “Nimukundane nk’uko nabakunze” (Yh 13, 34). Kuva ubwo, biyemeza gushyira mu bikorwa itegeko rya Yezu, rigira riti “Icyo mbategetse ni uko mukundana”. Kandi nta rukundo rwaruta urwo kwemera kwitanga no gupfa ugirira abo ukunda (reba Yh 15, 12-17). Ubwo ni bwo bumvise neza ko kwiyemeza kwitanga bisaba ko umwe abwira undi ati “Niteguye gutanga ubuzima bwanjye kubera wowe”. Undi ati “Nanjye nzakwitangira, nzagupfira”. Bityo bityo, buri wese ku wundi, baba bahanye igihango kizaba ishingiro ry’Umuryango w’Abafokolari.
2. IBANIRAMANA MU MURYANGO W’ABAFOKOLARI
Mu buzima bwabo bwa buri munsi, Abafokolari baharanira isi yunze ubumwe binyuze ku rukundo nyarwo ruganisha ku buvandimwe bw’abantu bose. Bahamagariwe gushyira hamwe no kubana mu mahoro. Njyewe nawe, mbese twese tugatahiriza umugozi umwe. Bihatira kubona icyiza mu bandi, gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda, kwitanga, gusangira ibyishimo n’akababaro, kubabarirana, gukunda bose, kuba aba mbere mu gukunda , kutarambirwa gukunda no kongera gutangira gukunda iyo twasubiye inyuma. Ni ukuri rero, muri Fokolare, ubumwe n’amahoro birashoboka.
Ingingo remezo z’iryo banira-Mana ni 12, kandi zose zifite isoko n’ishingiro mu Ijambo ry’Imana. Izo ngingo ni izi: Imana yonyine, Imana ni Urukundo, Ugushaka kw’Imana, Ijambo ry’Ubuzima, Itegeko rishya, Urukundo magirirane, Yezu hagati yacu, Yezu watereranwe, Yezu mu Ukaristiya, Bikira Mariya, Kiliziya, na Roho Mutagatifu.
3. UMUKOROROMBYA
Ubutumwa bw’Abafokolari bukubiye mu « Umukororombya » ugizwe n’amabara arindwi. Ubwo butumwa ni ubu: Umutuku: Gushyira hamwe no gukora; Oranje: Gukora ubutumwa; Umuhondo: Ubuzima bw’isengesho; Icyatsi kibisi: Ubuzima bw’umubiri; Ubururu: Ingoro y’Imana; Indigo: Ubuhanga; n’Isine: Ubumwe n’itumanaho.
4. IBYICIRO BY’ABAFOKOLARI
Umuryango w’Abafokolari (witwa Opus Mariae = Igikorwa cya Mariya) ugizwe n’amashami atandukanye ashingiye ku byiciro by’abawurimo:
· Abafokolarini: Ni abalayiki bihaye Imana, bakayisezeranira mu ibanga kubaho mu bumanzi cyangwa ubusugi, ubukene no kumvira.
· Abafokolarini bubatse ingo: Ni abagabo n’abagore bubatse, ariko bifuza kubaho ubuzima bwo muri Fokolare iri hafi yabo.
· Abakorerabushake: Ni abagabo n’abagore bumvise umuhamagaro wo kwitagatifuza mu muryango w’Abafokolari, mu bwitange bugaragara.
· Urungano rushya (GEN: Génération Nouvelle): Ni urubyiruko rwacengewe n’intego y’ubumwe, bakabaho ku buryo bukurikije ibaniramana ry’Umuryango n’amabara y’umukororombya w’Abafokolari.
· Abapadiri: Hari abapadiri b’Abafokolarini (begurira ubuzima bwabo guharanira kunga ubumwe, bashingira ubuzima bwabo ku rukundo. Hari kandi n’abapadiri b’Abakorerabushake (abo bo ntibaba muri Fokolare, ariko bifuza kuba umusemburo w’ubumwe mu bandi bapadiri).