URUZINDUKO UMWEPISKOPI WA DIYOSEZI YA GIKONGORO YAGIRIYE I KIGALI MU RWEGO RWO GUHURA N’ABAKRISTU BAVUKA MURI DIYOSEZI YA GIKONGORO BAKABA BATUYE MURI KIGALI.
INTANGIRIRO
Ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2016, Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Gikongoro aherekejwe na bamwe mu bapadiri b’iyi Diyosezi yagiriye uruzinduko muri Arkidiyosezi ya Kigali; hari mu rwego rwo guhura n’abakirisitu gatolika bavuka muri Diyosezi ya Gikongoro bakaba batuye cyangwa bakorerera muri Kigali.
Uyu munsi watangijwe n’igitambo cya Misa cyatangiye i saa tanu muri Centre de Pastoral Saint Paul kiyoborwa n’Umwepiskopi wa Gikongoro.
Nyuma ya Misa habayeho gukorana inama n’abitabiriye iri huriro.
IJAMBO RY’UHAGARARIYE ABANYAGIKONGORO BABA I KIGALI
Mu gutangiza inama, uhagararire abakristu bo ku Gikongoro baba i Kigali yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuba yubahirije amasezerano akagaruka kubasura nk’uko yari yarabibemereye ubwo yabasuraga umwaka ushize. Yarangije ijambo rye yifuza ko inama yaza gufata imyanzuro iteza imbere Diyosezi yacu ya GIKONGORO.
HAKURIKIYEHO KWEREKANA ABASHYITSI KU MPANDE ZOMBI
Ku ruhande rw’abaturutse kuri Diyosezi Gikongoro hari aba bakurikira:
- Nyiricyubahiro Myr Selesitini HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gikongoro
- Padiri Boniface NTWARI, Umunyabintu wa Diyosezi
- Padiri Valens HARERIMANA, ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi,
- Padiri Pascal NSHIMIYIMANA, Umuyobozi wa G.S. St Jean Bosco KADUHA akaba anashinzwe guhuza Diyosezi n’abakristu baba Kigali
- Padiri Alexis NDINDABAHIZI, uba muri évêché
- Sr Vestine MUKANKWAYA, Uba muri évêché
- Abaririmbyi ba Korali Isonga ya Paruwasi Katedarali Gikongoro
Ku ruhande rw’Abakristu baba i Kigali herekanywe abashyitsi bakuru bakurikira:
- Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Bwana MUREKEZI Anastase
- Bwana KANIMBA François, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba (EAC).
- Bwana NYANDWI Désiré, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko
- Bwana NTIVUGURUZWA Célestin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y”uburezi
- Madame MUJAWAYEZU Prisca, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Nyamagabe.
IJAMBO RYA Myr Celestin HAKIZIMANA
Muri make Umwepiskopi wa Diyosezi Gikongoro yatangarije abari mu nama ko icyamuzinduye ari ukubahiriza amasezerano yagiranye n’abakristu bavuka ku Gikongoro bakaba ubu baba muri Kigali nk’uko yari yabemereye kubasura. Abitwaraho ko nubwo yasabye abapadiri bakuru b’amaparuwasi kujya basura abakristu babo baba i Kigali bitaragerwaho uko byifuzwa.
Yakomeje ashimira abakristu akurikije amaparuwasi cyane cyane aheruka kubamo ibikorwa bikomeye nka paruwasi ya Busanze yizihije yubile y’imyaka 25, Gikongoro mu gutanga ubupadiri, Kitabi mu ishingwa ryayo, Gatare mu gutangiza Yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe,…
Umwepiskopi yakomeje ageza ku bitabiriye inama aho imishinga ya Diyosezi yabagejejeho ubushize igeze ishyirwa mu bikorwa: harimo kuba Kitabi yaratashywe nka Paruwasi ya 13 ikaba yaratanze Nyarunyinya nayo amacumbi y’abapadiri agiye kubakwa ku buryo izatahwa muri 2017; Masagara iracyacumbagira; kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezi buri i Kizamyamuriro bigeze kure; kubaka Kiliziya y’i Kibumbwe byaratangiye; kubaka Bazilika i Kibeho biracyari mu nyigo,…
Yakomeje kandi anagaragaza aho imyiteguro yo gutangiza Seminari Ntoya yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ya Gikongoro igeze. Yavuze ko aho yagombaga kubakwa hakiri ikibanza kandi ko bitewe nuko zimwe mu nyubako zizaba ari en étage, kuhatangirira mu kwa mbere umwaka utaha bitazashoboka. Bityo nyuma yo gutekereza ahandi hose hashoboka seminari yatangirira, hafashwe icyemezo cyo gukurikirana imishyikirano igamije kugura ubutaka n’inyubako by’ACEPER itagikoresha.
KUNGURANA IBITEKEREZO
Nyuma y’ijambo ry’Umwepiskopi hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku byavuzwe ndetse n’ibindi byakubaka Diyosezi.
Hafashwe imyanzuro ikurikira:
- Abakristu bakomoka muri Diyosezi Gikongoro batuye muri Kigali biyemeje kujya bahura nibura gatatu mu mwaka hanyuma ku nshuro ya nyuma Umwepiskopi akaba ariho ahura nabo.
- Nubwo hasanzweho Abakristu bahagarariye abandi bavuka ku Gikongoro muri buri paruwasi ya Arkidiyosezi ya Kigali, hemejwe ko hanajyaho abakristu bahagarariye abandi bagenzi babo bavuka muri buri Paruwasi (ya Gikongoro) aho baba bari hose muri Kigali kuko ari bo baziranye cyane
- Abakristu baba i Kigali bafite ubunararibonye mu bumenyi butandukanye biyemeje kujya babukoresha mu gufasha Diyosezi bakomokamo ngo itere imbere
- Hemejwe kandi ko mu rwego rwo gushakisha inkunga Umushumba wa Diyosezi yajya yandikira buri muntu ku giti cye ndetse mu ibaruwa hakagaragaramo agaciro kose k’igikorwa gisabirwa inkunga n’amakonti inkunga ibonetse yacishwaho.
IJAMBO RY’UMUSANGWA MUKURU
Mu gusoza iri huriro Nyakubahwa Minisitiri w’intebe yagize icyo abwira abaryitabiriye:
Yashimiye Musenyeri umushumba wa Gikongoro ko afitiye Diyosezi yashinzwe imigambi myiza cyane cyane kuba anashyira muri gahunda ze gushyikirana n’abakristu be batuye i Kigali. Yifuje ko iyi gahunda yahoraho maze n’abatarayitabira bakazaza ubutaha.
Yakomeje atangaza ko imishinga yose Diyosezi ifite bayifatanije nk’abanyarwanda. Yibukije ko Umwepiskopi yatorewe gufasha abantu kunga ubumwe no kubabanisha. Ahamagarirwa gukora ibishoboka byose ngo yubake muntu w’inyuma kimwe n’uw’imbere cyane ko hari n’abataritabira amahuriro nk’aya babitewe n’ibikomere amateka yadusigiye.
Minisitiri w’Intebe kandi yasbye Umushumba wa diyosizi no gukomeza umubano mwiza n’andi madini n’amatorero bityo hakaba ubwumvikane hagati y’abemera. Kubaka amahoro mu gihugu nizo mbaraga z’iterambere nyaryo.
Yasabye kandi ko Abihayimana bakwiyongera muri Diyosezi kuko bafite akamaro gakomeye mu mibereho ya Kiliziya n’iy’igihugu cyane cyane mu burezi no mu mavuriro.
Yanakomeje asaba kandi ko mu nyigisho zitangwa hakibandwa ku muryango hagambiriwe ubumwe bw’abagize umuryango no gukumira amakimbirane mu miryango. Abakristu bakibutswa kubana neza mu ngo no kurera neza abana babo.
Minisitiri w’intebe kandi yijeje inkunga ye bwite Diyosezi ya Gikongoro kugira ngo seminari izatangire.
Yagize n’icyo avuga kuri Kibeho, avuga ko kuba Kibeho izwi ku rwego mpuzamahanga ari byiza. Diyosezi igomba kuhagurira ibikorwa byayo kugira ngo itere imbere by’umwihariko n’u Rwanda rutere imbere muri rusange kuko Kibeho ari amahirwe ku Rwanda
Yasabye Diyosezi gukomeza gushyira imbaraga mu iterambere cyane cyane mu ikoranabuhanga. Ikita kuzamura ubukungu bw’abakristu bayo: “Nta mwana w’umukristu ugomba kurwara bwaki”. Abakristu bajye bagira imihigo nk’abakristu.
Umusangwa mukuru yasoje ijambo rye yongera gushimangira ko iri huriro ryahoraho ndetse ko niyo haza abakristu bake Musenyeri we atagomba kubura. Yanijeje Umwepiskopi ko azitabira Yubire ya Diyosezi iteganijwe gusozwa ku ya 1.7.2017.
Ihuriro ryasojwe n’ubusabane.
Bikorewe ku Gikongoro ku wa 20/10/2016
Padiri HARERIMANA Valens,
Umwanditsi w’ihuriro.