Yubile ya Paruwasi Gatare

             PARUWASI GATARE YATANGIYE URUGENDO RWA YUBILE

Kuwa gatandatu taliki 03 Nzeri 2016 Paruwasi Gatare yizihije umunsi  utazibagirana mu mateka yayo kuko kuri iyi taliki twatangiye ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’imyaka 25 iyi Paruwasi  yaragijwe ‟ NYINA WA JAMBO ˮ imaze ibayeho kuko yashinzwe taliki 25/03/1992 na  Musenyeri  Jean Baptiste GAHAMANYI .

Uyu munsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na  Nyiricyubahiro Musenyeri  Célestin HAKIZIMANA  Umwepiskopi wa  Diyosezi yacu wari umushyitsi mukuru. Igitambo cy’ukaristiya cyatangiye saa tatu  kandi cyatangiwemo ubutumwa k’ubakristu b’abalayiki bari barateguriwe  kuba abagabuzi b’ingoboka  b’ukaristiya .Abo ni

  1. Aloys KAMASHABI ( Santarari Mutengeri).
  2. Damien NGENDAHAYO (Santarari Mutengeri).
  3. Melanie MUKARWEGO ( Santarari Gatare).
  4. Sr Marie Cartine MUKAMUSONI( Gatare).
  5. Sr Marie Vestine FURAHA(Gatare).

Umushumba wa Diyosezi mu butumwa yatanze,  ahereye ku masomo y’uwo munsi mukuru yasobanuriye abakristu ba paruwasi ya Gatare n’abashyitsi,  abalayiki,  abihayimana n’abapadiri yubile icyo aricyo,  ishingiro ryayo ndetse n’uburyo tugomba kuyikora  mu gihe cyacu ubu ngubu.

Yubile : Biva ku ijambo Yober ( naryo rivuga ihembe ry’intama  y’isekurume  ryavuzwaga kuva kera mu muryango w’Imana nk’ikimenyetso cyo guhamagarira  abantu bose gutangira umwaka mutagatifu) .Abayahudi  bakoraga  yubile  nabo nk’ uko  tubisoma muri Lev 25, 8-19.  Yavuze ko Atari Imyaka 50 ahubwo ari 25 . Ku bakristu ba Gatare yubile igomba kuba igihe cyo gushimira Imana,  igihe cy’imbabazi, igihe cy’impuhw, kwita k’ubakene,  abatishoboye, abapfakazi  n’imfubyi. Ati  kandi ni mahire kuko iyi yubile tuyitangiye mu mwaka na none wa yubile idasanzwe  y’impuhwe z’Imana watangijwe  na Nyirubutungane papa Francisco  ukazasozwa mu kwa cumi na kumwe ( ku wa 20 ugushyingo).Ni yo gushimira Imana no kwamamaza ibyiza idukorera,  iduha kugeraho. Yezu nawe  yatubwiye uko umwaka mutagatifu tugomba kuwukora : gutangariza imbohe ko zibohowe,  guhoza abafite imitima yashegeshwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe, kuko twese buri muntu ashinzwe mugenzi we . Bityo  tugomba kubyutsanya,  gusigasirana  kugira ngo twivugurure mu bukristu tukaba abahamya nyabo ba kristu duhereye mu miryango remezo no mu ngo zacu . Umushumba wa Diyosezi yakomeje akangurira abari bagiye guhabwa  ububasha bwo kuba abagabuzi b’ingoboka  kujya bagirira icyubahiro gikwiye isakaramentu ritagatifu ry’ukaristiya,  bakisukura k’umutima no k’umubiri,  bakirinda uburangare n’umwete muke maze bakajya bafasha abapadiri guhereza umubiri wa kristu ndetse bakajya banasura abarwayi  badashobora kuza mu kiliziya babagemuriye ukaristiya.

Nyuma yo guha ububasha abari babiteguriwe,  igitambo cya Misa cyakomeje  uko bisanzwe,  maze abakristu  berekana  ibyishimo batewe n’uwo munsi wo gutangiza yubile yabo,   bahereza Imana ituro risanzwe   ryo mu gaseke n’ituro bahereje Imana mu biganza by’umwepiskopi  mu mutambagiro wari ushimishije.

Igitambo cy’ukaristiya cyenda guhumuza padiri mukuru yafashe akanya ko kongera kwerekana no gusuhuza  abashyitsi  n’abasangwa  mu nzego zinyuranye.

Uretse umushyitsi mukuru Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, hari n’abapadiri bavuka muri iyi paruwasi  A. Jean  Baptiste NSEKANABANGA na A. Alexandre RURANGWA . Hari kandi A. Jean de Dieu HAGUMAMAHORO padiri mukuru wa Mushubi ari nayo yabyaye Gatare.Abandi bapadiri ni abasangwa A. Félicien  HATEGEKIMANA na A. Alphonse NAMAHORO. Abakristu bose uko bakuzuye kiliziya n’impande zayo nabo padiri mukuru yabasabye kugenda bahaguruka biyereka abashyitsi hakurikijwe amasantarari baturukamo uko ari 3 ( Gatare, Magumira  na Mutengeri). Mbere  yo  gutumira  Musenyeri,  Padiri mukuru yashimiye Imana iduhaye uyu mwaka ndetse n’abantu baje kudufasha ahereye kuri Nyiricyubahiro Umwepiskopi.

Mu ijambo rye rihinnye ariko ritsitse,Umwepiskopi yashimiye abakristu ubwitabire bagaragaje kandi bazindutse,  ababwira ko santarari Migeti bidasubirwaho yashyizwe muri Gatare ariko igomba gutunganywa mbere y’uko bayegurirwa ngo isengerwemo nk’ingoro ibereye Imana n’abantu.

INSANGANYAMATSIKO YA YUBILE:‟ Twivugurure mu bukristu tube abahamya nyabo ba Kristu duhereye iwacu mu ngoˮ.