IBIRORI BYO GUTANGIZA YUBILE Y’IMYAKA 25 ISHURI RYA TTC MATER DEI MBUGA RIMAZE RITANGIYE
Kuwa gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, mu Ishuri nderabarezi rya TTC Mater Dei MBUGA, habaye ibirori byo gutangiza Yubile y’imyaka 25 iri shuri rimaze ritangiye kurera Imana n’igihugu cy’u Rwanda. Ibyo birori bikaba byarabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Nyuma y’Igitambo cya Misa hakurikiyeho ibirori n’ibiganiro byo gususurutsa uwo munsi mukuru bikaba byarabereye mu busitani bwiza bw’iryo shuri.
Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta barimo Madame MUJAWAYEZU Prisca, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ari nawe ufite mu nshingano ze uburezi, Abihayimana, ababyeyi baharera, abize n’abakoze muri iryo shuri.
Mu bafashe amagambo bose bashimye uburyo iri shuri rigenda ritera imbere haba mu myigishirize n’imitsindire ndetse no mu bikorwa by’iterambere bigamije kuzamura ireme ry’uburezi. Iri shuri ryasabwe gukomeza kurangiza neza inshingano zaryo maze rigatanga koko abarezi beza kandi bashoboye kurangiza umurimo wabo wo kurera Imana n’igihugu. Mu bindi byagarutsweho ni uko kuba iri shuri ryaritiriwe Nyina w’Imana (Mater Dei) bitagomba kuba amagambo gusa ahubwo rigomba no kurangwa n’impumuro y’ubukristu maze abaharererwa bose, uretse kuba abanyabwenge bakanaba n’abakristu koko nk’abarerewe mu biganza by’Umubyeyi Bikira Mariya, ku buryo iri shuri rya TTC Mbuga ryaba Kibeho ya Nyamagabe.
Mu mbogamizi iri shuri ryagaragaje zikomeje kubangamira ireme ry’uburezi ni uko ikigo kitazitiye ndetse n’amacumbi adahagije y’abanyeshuri.
Ibi birori byasojwe n’ubusabana bw’abashyitsi n’abasangwa ahagana i saa kumi z’umugoroba (16h00).
Ishuri Ryisumbuye rya TTC Mater Dei MBUGA riherereye mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Winkingi rikaba ari rimwe mu mashuri Diyosezi Gatolika ya Gikongoro ifatanyije na Leta, ryatangiye tariki ya 20/09/1992, aho ryari rifite amashami abiri ari yo Ubucuruzi (commerce) n’Ibaruramari n’ubukungu (Comptabilité et économie). Mu mwaka w’i 1994 ryafunze imiryango kimwe n’andi mashuri yose yo mu Rwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ryongeye gufungura imiryango muri 1996 rifite icyiciro rusange gusa (Tronc commun). Muri 1998 ryahindutse Ishuri Nderabarezi Rusange (TTC: Teacher Training Center). Mu mwaka w’amashuri wa 1999-2000 abanyeshuri ba mbere bize muri TTC Mater Dei Mbuga bahawe impamyabushobozi. Mu mwaka wa 2009 iri shuri ryaretse kuba Teacher Training Center rihinduka Teacher Training College, rikaba rifite amashami ane: Ishami ry’Imibare na siyansi, Ishami ry’Imbonezamubano, Ishami ry’Indimi n’Ishami ryigwamo n’abanyeshuri bitegurwa kwigisha mu mashuri y’incuke.