YUBILE Y’IMYAKA 25 DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO IMAZE ISHINZWE: TWAHIMBAJE YUBILE Y’UMURYANGO

Mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 25 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro imaze ishinzwe, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yagennye ko Yubile izahimbazwa hakurikijwe ibyiciro bitandukanye by’Abakristu ndetse na Komisiyo z’ingenzi zishingiyeho ubuzima bwa Diyosezi.

Imihimbazo ya Yubile yabimburiwe no guhimbaza Yubile y’umuryango. Ibyo birori byabereye mu rwego rwa Diyosezi muri Paruwasi ya MBUGA ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017. No mu yandi maparuwasi bagerageje guhimbaza iyo Yubile ku rwego rwa Paruwasi. ibirori byo mu Mbuga byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Célestin Hakizimana ari kumwe na Padiri Yohani NDAGIJIMANA, Prezida wa Komisiyo y’umuryango mu rwego rwa Diyosezi n’abandi Basaseridoti akikijwe kandi n’imbaga y’Abakristu besnhi basagutse Kiliziya ya Paruwasi bari biganjemo abagabo n’abagore bari bakereye gusubira mu masezerano yabo y’Ugushyingirwa.

Igitambo cya Misa cyakurikiwe n’ibirori byaje kurogowa n’imvura nyinshi yaje ari nk’umugisha Imana ihaye imiryango.

Byose byashojwe n’Ubusabane hagati y’Umwepiskopi, Abasaseridoti n’imiryango.