Uko Ivugwa:
Hatangira iri sengeho:
Mana yanjye, ngutuye iyi shapule y’ububabare
Kubera ikuzo ryawe ritagatifu
Ngo nubahe Umubyeyi wawe Mutagatifu
Mu kuzirikana no gusangira nawe ububabare bwe.
Ndakwinginze, umpe kwicuza ibyaha nakoze,
Umfashe kwitonda, umpe no kwicisha bugufi ngomba,
Ngo nshobore kuronka indulugensiya zose ziyirimo.
Hakurikiraho:
- Isengesho ryo kwicuza ibyaha : Nyagasani ibyaha nakugiriye byose…
- Ndakuramutsa Maria x3
- Mubyeyi ugira ibambe, ujye utwibutsa iminsi yose ibyababaje Yezu
(Aha ushobora kubivuga mu magambo cyangwa mu ndirimbo)
Hakurikiraho imibabaro: Hari imibabaro 7.
- Umusaza Semewoni ahanurira Bikira Mariya ibizababaza umutima we
- Yezu bamuhungishiriza mu Misiri
- Ibyababaje umutima wa Bikira Mariya igihe Yezu azimiye
- Bikira Mariya ahura na Yezu ahetse umusaraba
- Bikira Mariya ahagaze munsi y’Umusaraba wa Yezu
- Bikira Mariya yakira umurambo wa Yezu mu maboko ye
- Bikira Mariya ashyira umurambo wa Yezu mu mva.
NB:
Nyuma ya buri mubabaro hanyuramo akanya gato ko kuzirikana; hanyuma hakavugwa ‘Dawe uri mu ijuru’ (1); hagagukurikiraho ‘Ndakuramutsa Maria’ (x7).
Isengesho risoza ishapule y’ububabare:
Mwamikazi w’abahowe Imana
Roho yawe yashengukiye mu Nyanja y’ububabare
Ndakwinginze kubera amalira wasutse muri icyo gihe cy’amayoberane,
Undonkere hamwe n’abanyabyaha bose
Ukwicuza gushyitse.
Amen.
Urangiza uvuga iri sengesho:
Mutima wa Bikira Maria wababaye cyane kandi utasamanywe icyaha, Udusabire twe abaguhungiraho (x3).