Category: Inyigisho

Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko ryatubwiye ko Ijambo ry’Uhoraho, aribyo bisobanura Amategeko y’Uhoraho, ritari kure yacu akaba ariyo mpamvu tugomba kurikurikiza, tugomba kurishyira mu bikorwa. Ijambo ry’Imana twashyikirijwe si akadashoboka kuri twebwe, ntirirenze ubushobozi bwacu, nta n’ubwo riri kure aho tutashyikira, dupfa gusa kumvira ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, tukita ku mategeko ye n’amabwiriza ye kandi […]
Umunsi wa mirongo itanu ugeze, bose bakoraniye hamwe, bose bubatse Kiliziya, bose bagize Kiliziya, umuriri uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Indimi zisa n’iz’umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo, bose buzura Roho Mutagatifu. Bari bamaze iminsi bari maso basenga bikomeye, bitegura guhabwa Roho Mutagatifu, bari kumwe n’umubyeyi Mariya.
Amasomo: Intu 14,21b-27;Zab 145(144), 8-9,12-13b;  Hish 21, 1-5a; )Yh 13,31-33a.34-35 Urukundo ni ijambo rikunzwe kugarukwaho kenshi n’abantu batandukanye. Abahanzi bararuruvuga, mu ndirimbo no mu buvanganzo butandukanye; abahanga mu busesenguzi butandukanye bararwandika; abantu b’ibyiciro bitandukanye mu kibereho n’imibanire yabo bakunze kurugarukaho cyane. Igiteye amatsiko gitera bamwe kwibaza ni ukumenya urukundo ruvugwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu urwo ari […]