Caritas ya Diyosezi igizwe n’amashami 3: Ishami ryita ku Buzima, Ishami ryita ku batishoboye n’Ishami ryita ku iterambere:
UBUZIMA
Ishami ryita ku buzima rihuza ibikorwa by’ibigo Nderabuzima biragera kuri 12 bya Diyosezi byita ku baturage 240.369. Ryita ku bijyanye no kuvugurura, kwagura amavuriro asanzwe kugira ngo abashe kwakira abantu benshi no guha serivisi nziza abayagana no kubaka amashya.
GUFASHA ABATISHOBOYE
Ishami ryita ku batishoboye rishinzwe kumenya abatishoboye kubatabariza no kubafasha. Bimwe mu byo rikora ni ibi:
- Gufasha imfubyi n’abandi bana badafite kivurira
- Gufasha imiryango y’abana batagira kivurira
- Gufasha abanyeshuri b’abakene kwiga
- Kubakira abatagira aho baba n’abatishoboye
- Gufasha imiryango y’imfungwa n’abakene mu mishinga y’ubuhinzi
- Gufasha imfungwa zitagira abazitaho
- Kwigisha abakuze gusoma no kwandika
- Gutangira imiryango y’abakene ubwisungane mu kwivuza
- Kuvuza abarwayi badafite ubushobozi
By’umwihariko, guhera 2001, nubwo abatishoboye n’abandi bahuye n’ibibazo Caritas itabihunza ariko ubu yita kugufasha abantu kwifasha, ku buryo bakwikura mu bukene ntibahore bateze amaboko.
ITERAMBERE
Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, kuva yashingwa yihatiye kuba umusemburo w’amajyambere ifasha abaturage kwiteza imbere cyane cyane mu bijyanye no gukora no gucunga neza imishinga mito ibyara inyungu. Ibinyujije muri iri shami bimwe mu byo ikora ni ibi:
- Gufasha amashyirahamwe y’abahinzi borozi kwiteza imbere
- Kurwanya isuri baca amaterasi y’indinganire batera ibiti ku misozi ihanamye
- Gutanga imbuto z’indobanure n’ifumbire
- Gufasha abahinzi guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere
- Gufasha amashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya