INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 33 GISANZWE, B (ku wa 14/11/2021)

Amasomo tuzirikanaho: Dn 12, 1-3; He 10, 11-14.12; Mc 13, 24-32

Bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya 33 mu byumweru bisanzwe. Umwaka wa liturijiya B uzarangira ku cyumweru gitaha, duhimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami, we ntangiriro n’indunduro ya byose.

Amasomo matagatifu twateguriwe na Kiliziya aradufasha kuzirikana uko bizagenda mu bihe by’indunduro: Inabi izatsindwa, naho uwakoze neza azahabwe igihembo. Uzatsinda iyo nabi ni Yezu Kristu we watwitangiye, akitambaho igitambo rukumbi gihongerera ibyaha byacu. Kubera icyo gitambo yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza. Yezu arakomeza gusobanurira abigishwa be amaza ye, n’uko ibihe bya nyuma bizaba bimeze.

Bavandimwe, ku cyumweru gitaha ni umunsi mukuru wa Kristu Umwami, we ntangiriro n’indunduro ya byose. Nyuma tuzatangira undi mwaka mushya, twinjira mu gihe cy’Adventi, maze twongere twibuke mu byishimo ko Imana yigize umuntu. Dushoje umwaka wa litulijiya twumva ubuhanuzi bwa Daniyeli. Aragira ati: “Abantu benshi basinziriye bari mu mukungugu w’ikuzimu bamwe bazakangukira guhabwa ubugingo buhoraho, abandi bakangukire gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka ryose. Ababaye abahanga bazabengerana nk’ikirere cy’ijuru, n’abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika bazabengerane nk’inyenyeri iteka ryose” (Dn 12, 2-3)”. Ese uzaba uri mu kihe gice? Ni mu cy’abazakozwa isoni cyangwa ni mu gice cy’abazahabwa ubugingo buhoraho iteka? Imana yacu idusaba gukurikiza inzira ituganisha aheza.

Bavandimwe, hari amarenga y’ibyo dusezeranywa, hari ibyishimo twabwiwe muri uyu mwaka, ibyo twashishikarijwe n’ibyo tweretswe , byose ni amarenga y’ibigiye kuza. Yezu Kristu yaratwigaragarije, twatojwe kumusanga kandi ndahamya ko uwabishyizeho umutima yaba yarabonye ibimenyetso ko ari kumwe natwe, dutegereje rero ihindukira rye mu ikuzo buri wese akazahabwa ingororano y’ibyo yakoze.

Ibi rero nta muntu ushobora kubisobanura ijana ku ijana kuko byujurijwe muri Yezu Kristu bigomba no kuzuzwa muri buri wese muri twe. Abahanuzi baravuze, Yezu yaravuze, umubyeyi Bikira Mariya ntahwema kubitwibutsa no kubitwereka hirya no hino mu bo yabonekeye. Byose biracyari amarenga kuri buri wese ariko buri wese agomba gutekereza ahantu azaba ari nyuma y’ubu buzima bwa hano ku isi burangira. Ese turahiyumvisha? Ntawuzi uko uwo munsi wa nyuma uzaba uteye, tube maso rero tutarangazwa n’ibyisi bihita, tukibagirwa ibizaza. Yezu Kristu icyo yadusezeranyije ni ukuzagera mu bugingo bw’iteka, ariko ubwo bugingo buraharanirwa.

Isi n’ibiyiriho byose bizashira, ariko ijambo ry’Uhoraho ntirizashira. Birazwi ko igisekuru kitarenza imyaka ijana. Kuko kuva k’uruhinja rwaraye ruvutse kugeza k’umukambwe w’imyaka mirongo icyenda nta n’umwe wizeye kuzageza ku myaka ijana. Abu’ubu bo bazi kubihuhura, bati: “Nta myaka ijana: twirire, twinywere, twibyinire, tuhatwike, hashye koko!” Yezu Kristu na we ati: “Ndababwira ukuri iki gisekuru ntikizahita bitabaye!” Ese ibi bishatse kuvuga iki?

Bisobanuye ko ibyo twigishwa bijyanye n’ijuru, nubwo ubwenge bwacu butinjiramo, nubwo amaso yacu y’umubiri atabibona, ariko igihe tuzaba tumaze gufunga amaso y’umubiri, aya roho azarangamira ikuzo ry’Imana. Ibyo rero ntibizatinda. Umunyarwanda yaragize ati: “Ntawe utura nk’umusozi”. Yemwe n’igitabo cy’umubwiriza kirabitwereka. Kohereti aragira ati: “Ku isi, ikintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo: Hari igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa”. Kohereti yitegerezaga ibintu byose byo ku isi, ngo akabona ari ubusabusa. Yabonaga hari abakandamiza abandi, abarengana benshi, abatwarwa n’iby’isi, ababaho nkaho Imana itabaho, abumva barashyikiriye imaragahinda yabo,… Kohereti asoza agira ati: “Uzibuke uwakuremye mu gihe cy’ubuto bwawe mbere y’uko usatirirwa n’ibihe bibi” (Qo 12,1ss).

Bavandimwe, twaba twararuhiye iki tutabonye Yezu kuri wa munsi! Twabwiwe byinshi, twumva byinshi, dusabe rero Nyagasani aduhe imbaraga zo kumukorera uko bikwiye kugira ngo tutazakorwa n’isoni. Duharanire kuzahinguka imbere ya Nyagasani turi abaziranenge. Dushyire amizero yacu muri Yezu Kristu kandi aho Imana yacu yaduteguriye kuzatura ni heza kandi akeza karahenda cyangwa se karigura. Ntidukangwe n’inzira tugendamo itaburamo amahwa, ibigeragezo, ibitotezo, ibyorezo n’ibindi. Icyo dusabwa ni ukugira ukwemera guhamye kugira ngo tubashe kubirenga. Tuvuge nka wa muririmbyi wagize ati: “Ngaya amarembo arakinguye, mwese nimuze mwinjire mu muryango mushya w’abana b’Imana, ni mu rukundo rwa Yezu”. Ntituri twenyine mu rugendo, Kristu umugaba mukuru aturi imbere ngo adufate akaboko, aturwanirire, adufashe gutsinda nk’uko nawe Imana se yamubaye hafi agatsinda.

Isomo rya kabiri ryatwibukije ko Kristu ari We wahongereye ibyaha byacu maze turakizwa. Igitambo yitanzeho, ni igitambo cy’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka. Ni We wa mbere ukwiye kumurikira ubuzima n’imibereho byacu. Muri We, tubabarirwa ibyaha, tukizera kuzinjira mu Ijuru tudatinze muri Purugatori. Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. Murabe maso kandi musenge igihe cyose kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’umwana w’umuntu muri intore. Yezu Kristu asingizwe! Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe! Abatagatifu bose badusabire!

Padiri Festus MUTAGANDA