ITANGWA RY’UBUPADIRI N’UBUDIYAKONI MURI PARUWASI YA MBUGA# DIYOSEZI YA GIKONGORO KUWA 8/07/2023

Kuri uyu wa 8/07/2023 Mgr Célestin HAKIZIMANA yatanze isakaramentu ryo ku Rwego rwa mbere (Ubudiyakoni) muri Paruwasi ya Mbuga kuri Fratri TWIZEYIMANA Regis. N’isakaramentu ry’Ususaseridoti kuri Diyakoni Nakayo Agustin na Diyakoni NZIRORERA Juvenal. Iri tangwa ry’ubudiyakoni n’Ubupadiri byabereye mu gitambo cya Misa cyatangiye ku isaha ya saa 10h00, mu kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Mbuga. Iki Gitambo cyatuwe na Nyiricyubahiro Mgr Célestin Hakizimana, Umushumba w’iyi Diyosezi. Nyuma yo guhabwa ubudiyakoni n’ubupadiri, bibukijwe inshingano bahawe zirimo; Kwamamaza Ivanjiri. Ni Ivanjiri bamamaza bayemera, ibyo bemera bakabikurikiza mu mibereho yabo yose. Basabwe kandi kuba abagaragu nk’uko Yezu Kiristu yabaye Umugaragu wa bose nk’uko Ivanjiri ya Matayo ibivuga igira iti:“Uwifuza kuba mukuru agomba kuba Umugaragu wa bagenzi be”. Nyuma yo guhabwa iri Sankaramentu ry’ubusaseridoti bahawe kandi nibimenyetso biranga ubutumwa bwabo ku wahawe ubudiyakoni n’abahawe ubupadiri .