TWUNGUTSE PARUWASI NSHYA YA MASAGARA

Tariki 23 Ukuboza 2017, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro Musenyeri Hakizimana Selestini yashinze paruwasi nshya ya MASAGARA yomoye ku cyari ubutaka bwa Paruwasi KADUHA. Ibirori by’ishingwa rya Paruwasi ya Masagara byabereye i Masagara  bibimburirwa n’igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi akikijwe n’Abasaseridoti, Abihayimana n’imbaga nyinshi y’Abakristu b’i Masagara na Kaduha. Paruwasi nshya ya Masagara ikaba yarahawe padiri mukuru ariwe Fransisko Saveri Kabayiza

‘ishingwa Masagara