03/02/2022: DIYOSEZI GATOLIKA YA GIKONGORO YINJIYE MU RUGENDO RWA SINODI KU RWEGO RWA DIYOSEZI

Ku itariki ya 10 Ukwakira 2021, Papa Fransisko yatangije Sinodi y’abakristu bose izasozwa na sinodi y’abepiskopi izabera i Roma mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2023. Buri mwepiskopi, muri Diyosezi yaragijwe, akaba asabwa gutangiza uru rugendo rwa Sinodi. Mu by’ukuri, Papa Fransisko arifuza ko Kiliziya iba ihuriro ritega matwi, rimenyera kuganira, arashaka ko Kiliziya ivumbura bundi bushya kamere yayo, ikarangwa no kujya inama, ikakira icyo Roho Mutagatifu abwira ababatijwe bose. Icyo Sinodi igamije ni ugushimangira umwanya uwabatijwe wese afite mu buzima no mu butumwa bwa Kiliziya. Insanganyamatsiko y’iyi Sinodi igira iti: Kiliziya igendera hamwe: ubumwe, ubufatanye no ubutumwa.

Ni muri urwo rwego, ku wa kane, tariki ya 03/02/2022, Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yinjiye ku mugaragaro mu rugendo rwa Sinodi ku rwego rwa Diyosezi. Uyu muhango watangijwe n’Igitambo cya Misa cyahimbajwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi, Nyiricyubahiro Myr Célestin HAKIZIMANA, akikijwe n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, abihayimana n’abakristu bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye. Mu nyigisho, Umushumba wa Diyosezi yasabye abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki ko bagomba kurushaho gukora ubutumwa mu bumwe no mu bufatanye. Ati: “Twese hamwe, Umwepiskopi, Abapadiri, Abiyeguriyimana n’abalayili, tugendere hamw. Sinodi muri Diyosezi yacu, mu maparuwasi yacu, mu masantarali yacu, mu miryango remezo yacu, mu ngo iwacu, mu mashuri yacu, mu mavuriro yacu, mu butumwa bwacu bwose”.

Nyuma y’Igitambo cy’Ukaristiya, hakurikiyeho inyigisho yatanzwe na Padiri Yohani w’Imana MUTUYIMANA, Umurezi mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba ari na we Umwepiskopi yashinze kuba umuyobozi w’ibikorwa by’iyi Sinodi. Muri iyi nyigisho yasobanuye icyo ari cyo Sinodi, amateka ya Sinodi, icyo iyi sinodi igamije, n’uko izakorwa.

Muri rusange, ijambo “Sinodi”, ugenekereje mu Kinyarwanda, risobanura “Kugendera hmawe no kugendana tumurikiwe na Roho Mutagatifu n’Ibyanditse Bitagatifu”. Twese hamwe rero abakristu (Papa, abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni, abiyeguriyimana n’abalayiki), dufitanye ubumwe. Kiliziya ni iyacu twese, igomba kwitangirwa na buri wese, kandi buri wese akayitangira hamwe n’abandi. Kugendana no kugendera hamwe ni yo nzira Imana yifuza kuri Kiliziya muri iki gihe. Umukristu wese afite uruhare mu kubaka Kiliziya. Mu maso y’Imana, twese turareshya, kuko Batisimu itugira umwe muri Kristu. Nta mukristu uhejwe mu muzabibu wa Nyagasani, kuko twese Batisimu itugira intumwa. Muri Kiliziya, buri wese afite agaciro, buri wese arakenewe, buri wese ni nk’ishyiga ry’inyuma.

Iyi Sinodi yafunguwe muri Diyosezi ya Gikongoro ni urugendo ruzakorwa kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2022 ku rwego rwa Diyosezi. Ariko ikazasozwa ku rwego rw’isi yose na Sinodi y’Abepikopi izabera i Roma mu kwezi kwa Ukwakira 2023.

Reba amafoto hasi: