INYIGISHO KU CYUMWERU CYA 6 GISANZWE, C.

AmasomoYer 17, 5-8; 1Kor 15, 12.16-20; Lk 6, 17.20-26

AMAHIRWE YO KWAKIRA KRISTU

Amasomo matagatifu tuzirikanakuri iki cyumweru cya gatandatu umwaka C aradushishikariza kubarirwa mu bahire. Twiringire Uhoraho kuko atubereye ikiramiro.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya atubwiye ukwizera kw’abantu babiri: Uvumwa n’uhirwa bagereranwa kandi n’ibiti bibiri biteye ahantu hatandukanye mu rusekabuye no ku nkombe y’amazi.

Aha Yeremiya aradukebura adusaba kureba aho amizero yacu ashingiye. Niba ari mu bantu, mu binyamaboko, mu byubahiro, mu ikuzo, cyangwa se mu bindi bintu bya hano ku isi. Twaba se tumeze nka cya gati ko mu mayaga katazigera gakura ngo kagare kuko kari ahantu hashyuha h’urusekabuye, mbese nta gitaka gihari gihagije? Ntakizere cyo gukura gateze, ubuzima bwako ari buke, ntakiramiro bufite, buri mu marembera, buri mu manegeka?

Ubuzima w’ako gati ni nk’ubw’umuntu washyize amizero ye mu bintu by’isi, iteka bigahora bimuhangayikishije, ntagoheka, agahora ashaka ko byiyongera, bikamutwara uruhu n’uruhande, maze akaburira Imana umwanya mu buzima bwe. Nta byago nko kubura aho wicaza Imana mu buzima bwawe, kubera ko ibintu n’abantu byakwigaruiriye. Bene uwo muntu uburira Imana umwanya, ni ukuri ntashobora kwerera abandi imbuto Nziza, kuko ntawe utanga icyo adafite. Ubuzima buteye butyo ni bwo Yezu agarakaho mu ivanjili. Mu gihe yigishaga rubanda, akiza n’abafite indwara zitandukanye: Hari abakungu bishimye, kuko bashyikiriye; hari abijuse, abaseka n’abandi bashimishwaga no kuvugwa neza. Mu by’ukuri, aba bose barishimye, kandi bashimishijwe n’ibintu by’akanya gato.

 Abo ni bo Yezu avuga ko bagowe kuko birengagije Uwabahaye, akaba ari na we wigaragariza muri aba bahirwa, aribo: abakene kuko bakeneye Imana, abashonje kuko basonzeye ubutungane, abarira kuko bababajwe n’icyaha, Abatukwa bakangwa, bagacibwa, bagahindurwa ruvumwa bazizwa kwemera no gukurikira Yezu, Umwana w’Imana n’Inkuru nziza yatuzaniye. Abo bose abasaba kwishima no kunezerwa, kuko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru.

Abo kandi ni bo Umuhanuzi Yeremiya yavuze, biringiye Uhoraho maze Uhoraho akababera ikiramiro, bityo bakanezerwa hamwe na we. Kimwe na cya giti cyatewe ku nkombe y’amazi, ntacyo cyumva iyo icyokere kije, maze amababi yacyo agahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Nta kigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. Uwakiriye Kristu ntakangaranywa n’ibitotezo, ibigereragezo n’urundi rucantege mu buzima bwe bwa gikristu, ahubwo mu gihe nk’icyo arushaho kurumbuka imbuto z’umugisha, kuko “imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”. Birashimisha kwemera kuruhira inkuru Nziza ya Yezu Kristu umukiza w’abantu.

Pawulo mutagatifu, mu isomo rya kabiri, aradukomeza mu kwemera. Yezu Kristu watsinze urupfu akaba atyo umuzukambere mu bapfuye, natwe abamwemera, urupfu ntabubasha rudufiteho igihe cyose twemeye n’umutima wacu ko Kristu ari umukiza wacu. Ukwemera kwacu gushingiye ku rupfu n’izuka bya Kristu. Twemera kandi ko umuntu wese wizera Imana azabana na Yo mu buzima bw’iteka.

Bavandimwe, twisabire kandi dusabire n’abandi bose bashyize amizero yabo mu bantu cyangwa mu bintu, kugira ngo bahindukirire Nyagasani Nyir’Impuhwe, Ineza n’Imbabazi. Uhoraho Imana yacu ni we wakira uje wese amugana. Ni we uduhamagarira kumubera abahamya no mu bihe bikomeye akatwizeza ingororano nyinshi mu ijuru.

Dusabire kandi abarwayi by’umwihariko kuri uyu munsi mpuzamahanga wabo, tubafashishe ku byo twahawe n’Imana ku buntu, tubabe hafi tubature Yezu umukiza, kuko yumva abamutakira bose bafite umutima wiyoroheje.

Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA