Ku wa Kabiri, tariki ya 26/04/2022, mu cyumba cy’inama cya Paruwasi Ruramba, habereye inama yo gutegura isozwa ry’Umushinga wo Kwihaza mu biribwa binyujijwe mu buhinzi burambye buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ni umushinga Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Gikongoro iterwamo inkuga na Trocaire (Caritas yo mu gihugu cya Irlande). Ukaba waratangiye mu mwaka wa 2017.
Iyi nama yahuje inzego za leta, inzego za Kiliziya z’aho umushinga ukorera, abakoranabushake b’umushinga ndetse n’abahagarariye abagenerwabikorwa b’umushinga.
Harebewe hamwe ibyagezweho n’umushinga mu gihe cy’imyaka 6, ingorane ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo ibyagezweho bikomeze kwitabwaha no kubungwabungwa neza. Bimwe mu bikorwa byagezweho, harimo: gufasha abagenerwabikorwa kubona ibigega bifata amazi y’imvura, kubafasha kubona imyayi y’imboga n’imigozi y’ibijumba, kuboroza amatungo magufi, kubafasha guhanga imirimo ibyara inyungu binyujijwe mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya, guteza imbere ibikorwa by’abaturage byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere harimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, no gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa (Canarumwe).
Muri iyo nama, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruramba, Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA akaba yaribukije ko ukwemera nyako ari ukujyana n’ibikorwa by’iterambere. Kuko “Roho Nzima itura mu mubiri muzima”, kandi Imana ikaba ituremera kubaho neza. Gufasha umukene kwiteza imbere bikaba rero ari igikorwa cy’urukundo kandi cyuje ukwemera.