Ku wa Gatanu, ku wa 22/04/2022, Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Ubutabera mu Karere ka Nyaruguru ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa CDJP-GIKONGORO (Commission Diocèsaine Justice et Paix de Gikongoro = Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Gikongoro) bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 14 igize aka karere, Komite Ngenzuramyitwarire ya TC (Transit Centre) ya Munini ndetse n’Ubuyobozi bw’izo nzu zinyuzwamo by’igihe gito abantu bakoze amakosa cyangwa imyitwarire mibi.
Iyi nama yabereye ku karere ka Nyaruguru, yari igamije kugaragaza imikorere ya JRLOS (Justice-Reconciliation-Laws and Order Sector). Iyi ni Komite y’urwego rw’ubutabera mu karere rwashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST). CDJP-Gikongoro ni imwe mu barugize JRLOS-Nyaruguru (inshingano zayo n’abayigize); ibikorwa yakoze kuva itangiye ku wa 16/11/2022 kugeza ubu; imbogamizi JRLOS yahuye nazo; kandi hatangwa n’ibyifuzo by’icyakorwa kugira ngo ishobore kuzuza inshingano zayo uko bikwiye.
Mu byifuzo iyi Komite yatanze harimo ko Akarere ka Nyaruguru kakwinjiza ibikorwa bya JRLOS mu igenamigambi ryako (muri Unité de Bonne Gouvernance ). Haganiriwe kandi ku micungire ya TC ya Munini, JRLOS ikaba isaba ko icungwa hubahirizwa uburyo buteganyijwe mu iteka rizishyiraho ryo muri 2018. Komite yagaragarije abari mu nama ibibazo TC ya Munini ifite (Komite Ngenzuramyitwarire ya TC itubahiriza inshingano zayo uko bikwiye, kuba ntaho kugororera abana n’abagore, kuba nta Televiziyo abagororwa bagira…), kandi isaba ko byashakirwa umuti, ahari imicungire idahwitse igakosorwa. JRLOS-Nyaruguru yasabye ko Komite Ngenzuramyitwarire ya TC ya Munini yakubahiriza inshingano zayo nkuko ziteganyijwe.
Mu myanzuro yafashwe, Bwana Gashema Janvier, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere, yemeye ko ibikorwa bya JRLOS-Nyaruguru bigomba kwinjizwa mu igenamigambi ry’Akarere mu bikorwa by’Ishami ry’Imiyoborere myiza (Good Governance Unity), kandi yemeza ko Akarere kagomba gukorana neza n’urwo rwego, asaba Umuyobozi ushinzweImiyoborere myiza gufatanya na Biro ya Komite bagategura ibikorwa byakwinjizwa mu igenamigambi ry’Akarere kugira ngo bigashakirwa ingengo y’imari mu buryo bwo kunganire ingengo y’imari Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) igenera JRLOS-Nyaruguru.
Ku micungire ya TC ya Munini, abari mu nama basabye Komite Ngenzuramyitwarire ya TC ya Munini kuzuza inshingano zayo uko ziteganyijwe mu iteka kugira ngo uburenganzira bw’abagororwa bwubahirizwe. Abafite aho bahuriye na TC (ari bo: Akarere, polisi n’ubuyobozi bwa TC) basabwe kubahiriza inshingano zabo uko bikwiye n’uko biteganyijwe, kugira ngo intego yo kugorora igerweho neza, hirindwa ko abagororwa bazavamo abarakare. Hemejwe kandi ko abagororwa bagomba guhabwa inyigisho zihagije kugira ngo babashe guhinduka no kwisubiraho. Ku bijyanye n’ibikoresho bidahari, Akarere kemeye kubishaka mu maguru mashya kugira ngo TC ibyifashishe. Ibyihutirwa ni Muvelo, Televiziyo, n’impuzankano.
Umufatanyabikorwa CDJP-Gikongoro yashimiwe gutera inkunga ibikorwa bya JRLOS harimo n’uruhare bagize mu itegurwa ry’iyi nama. Inama yashojwe saa 12h00, hemezwa ko hazakorwa indi igamije kurebera hamwe aho imyanzuro yafashwe muri iyi nama izaba igeze ishyirwa mu bikorwa.