Abepisikopi bo Rwanda i Roma

Guhera ku itariki ya 6-11/3 2023 Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda bari mu rugendo i Roma ruzwi nka Visite Ad Limina . Aho i Roma bazahura n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Faransisiko ndetse n’Abamufasha ubwo butumwa bwo kwita ku Bumwe n’Urukundo rwa za Kiliziya. Abo Bepisikopi kandi bari kumwe n’Umushumba wa diyosezi ya Kibungo uherutse gutorwa akazimikwa ku itariki ya 1/Mata/2023.

Ubusanzwe uru ruzinduko rw’Ubutumwa ruba buri mwaka itanu, ariko kubera Covid-19 rwarasubitswe. Uruheruka rukaba rwarabaye kuri 25/3-3/4/2014. Bakazaboneraho umwanya wo gutanga raporo uko za Kiliziya baragijwe zifashe muri rusange.