11/12/2021: UMWIHERERO W’ABAREZI BA PARUWASI YA MBUGA

Ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2021, i Kibeho, ku butaka butagatifu, kwa Nyina wa Jambo, abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika abarizwa muri Paruwasi ya Mbuga bakoze umwiherero ugamije kubahugurira no kubafasha kongera kuzirikana ku mwihariko w’ubutumwa bwabo. Bimwe mu byibanzweho ni ukunoza imibanire, imikorere, n’imikoranire hagati y’abarezi n’abayobozi b’amashuri; no kwimakaza muco w’amahoro duhereye iwacu mu muryango.

Mu kiganiro gifite umutwe ugira uti: “Ese I Kibeho Umubyeyi Bikira Mariya yatubwiye iki?”, bahawe n’umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, Padiri François HARERIMANA, yabibukije ko ubutumwa bwa Nyina wa Jambo bureba abantu bose, barimo n’abarezi. Mwarimu na we ahamagariwe kwicuza, guhinduka, kugarukira Imana no gusenga nta buryarya inzira zikigendwa. Yibukije kandi ko Bikira Mariya ari umurezi mwiza bakwiye kwigiraho byinshi, kuko yagize ubutoni ku Mana, agira umugisha wo Umubyeyi n’umurezi wa Yezu, Umwana w’Imana. Hanyuma Yezu na we amuduhaho umubyeyi n’umurezi wacu, agira ati: “Mubyeyi, dore umwana wawe”; abwira na Yohani uduhagarariye twese, ati: “Mwana, dore nyoko”.

Nyuma yo guhimbaza Igitombo cy’Ukaristiya, hakurikiyeho ikindi kiganiro gifite isanganyamatsiko igira iti: “Umwihariko w’Amashuri ya Kiliziya Gatolika”. Iki kiganiro cyatanzwe na Bwana Clement MURENZI, impuguke muri “Psychologie scolaire”, akaba n’umushakashatsi, cyongeye kwibutsa abarezi ko bafite ubutumwa bwiza. Yasobanuye ko kuba umwarimu ari umuhamagaro (vocation), kurusha uko byaba umwuga (profession or career). Yongera kwibutsa ko “kurera” birenze kure “kwigisha”. Yaragize ati: “kwigisha ni ugutanga ubumenyi; naho kurera ni ukwigisha umuntu kumenya kubaho no kumenya gukora ibikwiye bimufasha kugirira abandi akamaro”. Arongera ati: “Nk’abakristu, tugomba guha imbaraga ireme ry’uburezi, kuko ni bwo butwubaka twebwe ubwacu, kandi bukagirira akamaro n’abandi. Ibi tubikoze neza mu mashuri turereramo byatagatifuza buri wese ku giti cye, bikanatagatifuza n’abandi”. Yasoje ikiganiro agaruka ku bigomba kwitabwaho mu burezi, no ku bigomba kuranga umwarimu mwiza.

Abarezi bitabiriye uyu mwiherero bishimiye cyane iyi gahunda, bifuza ko yajya itegurwa buri mwaka nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi muri Paruwasi ya Mbuga, Bwana Philippe MURWANASHYAKA, mu ijambo rye. Yaragize ati: “Iyi gahunda iziye igihe. Ije ikenewe cyane. Kandi twifuza ko yazakomeza, ikajya iba buri mwaka”.

Mu gusoza uyu mwiherero, Padiri Révérien SINGAYINTUMWAYIMANA, Ushinzwe Amashuri muri Paruwasi yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ashimira abarezi bose bitabiriye, kandi abasaba ko ibyo bungutse babijyana, bakabishyira mu bikorwa, maze bikababera umusemburo mwiza mu burezi bashinzwe. Yibukije kandi ko umwihariko w’uburezi Gatolika ari ukuba uburezi bwita k’uwo burera uko yakabaye. Yabivuze muri aya magambo: “Uburezi Gatolika ni uburezi bushyira imbere uwo burera, bukamwitaho neza bugamije kuvumbura, kurera, guha icyerekezo no guteza imbere ibyiza yifitemo byose: impano, ingabire, ubushobozi,… kugira ngo ahinduke umuntu wuzuye. Uburezi Gatolika ni uburezi bugamije kugeza umuntu ku buhanga, bwita kuri roho, umutima n’ubumuntu by’uwo burera, bwita ku mutwe we kugira ngo agire ubumenyi buhagije, bwita ku mubiri we (isuku n’amasomo ngororangingo) kugira ngo agire ubuzima bwiza, kandi bwita ku kinyabupfura cye kugira ngo azabe umuntu uzi kubana n’abandi kandi uzi kubaha no guha agaciro k’ibimukikije”. Yakomeje agira ati: “Kwiga ni ukwitoza kuba ingirakamaro. Niba warize, ukaba ntacyo wagezeho, ukaba nta kamaro ufitiye abandi, ubwo kwiga kwawe byagupfiriye ubusa, ntacyo byakumariye. Kubaho neza by’ukuri ni ukubaho ufasha abandi kubaho neza”.

Reba amwe mu mafoto agaragaza uko byari bimeze: