Aya mahugurwa yatangiye kuri 11/3/2023 mu karere k’ikenurabushyo ka Bishyiga, kahuje Paruwasi Bishyiga , Mushubi, Gatare, Kizimyamuriro. Amahugurwa ubu uyu munsi akomereje muri dowayene ya Kibeho, igizwe na Paruwasi Kibeho, Muganza, Busanze, Ruramba, Ruheru. Naho kuri 14/3/2023 akaba yarabereye mu karere ka Kaduha, ahahuriye Paruwasi Kaduha na Masagara. Kuri 15/3/2023 akaba yari yabereye ku Gikongoro muri dowayene ya Cyanika ahahuriye Paruwasi Katedrali Gikongoro, Cyanika, Kirambi, Mbuga, Kitabi, Nyarunyinya.
Intego y’Amahugurwa iragira iti ” Kwimakaza ibiganiro hagati y’Ababyeyi n’Abana. Guhamagarira Ababyeyi kongera kwimakaza ikiganiro mu Muryango hagati y’Ababyeyi n’Abana”. Aya mahugurwa abaye nyuma y’aho Abashinzwe Iyogezabutumwa ryita ku muryango no ku bana muri rusange mu ma diyosezi atandukanye yo mu Rwanda bahuguwe n’ihuriro RICH. Abitabiriye aya mahugurwa ku rwego rwa Diyosezi ya Gikongoro barasanga abaye igihe yarakenewe cyane kuko uburere n’uburezi bigomba kugendana kanda bihera mu muryango.Umuryango kandi ukaba ari nawo Kiliziya y’ibanze, aya mahugurwa aje no mu gihe twiziza Umwaka w’uburezi Gatolika mu Rwanda ufite intego igira iti” Umwana Ushoboye kandi Ushobotse.”