ITANGWA RY’UBUPADRI I KADUHA KU WA 4/8/2023

Uyu munsi ku wa 4/8/2023, turi mu birori by’Itangwa ry’Ubupadri. Iri Sakramentu ryahawe Diyakoni Donat Bimenyimana na Diyakoni Paul Uwambajimana. Ibi birori bitagira uko bisa bije nyuma y’Imyaka mirongo itatu n’itanu (35) nta busaseridoti butangwa muri Paruwasi Kaduha. Itangwa ry’ubupadri ryaherukaga ni irya Padri Jérôme Masinzo ahayinga umwaka wa 1988. Iyi Misiyoni y’imfura muri Diyosezi Gikongoro ifite amateka akomeye cyane kuko yashinzwe mu mwaka wa 1933.

Diyakoni Donat Bimenyimana na Diyakoni Paul Uwambajimana.Ubu babaye abapadiri ba Diyosezi ya Gikongoro nyuma y’imyaka 35

Diyakoni Donat Bimenyimana
Diyakoni Paul Uwambajimana.

Abantu bitabiriye ari benshi nyuma y’imyaka 35 batabona ibi birori

Padiri Mukuru wa paruwasi ya Kaduha atanga ikaze ku bashyitsi

Nyuma y’Igitambo cya Misa ibirori bigikurikira birarimbanyije. Abari gufata ijambo bose bagarutse ku gushimira Imana, Umwepisikopi, Abahawe Ubupadri, Abashyitsi, Abagize uruhare mu burere n’uburezi bw’aba bapadri. Ndetse kandi n’Abasaseridoti bashya bashimiwe cyane. Kandi bose bitabiriye ibi birori bizeye ko bitazongera gutinda.