AMAHUGURWA Y’ABAKATESHISTE BA DIYOSEZI GIKONGORO BOSE

Kuva tariki 03 Ukwakira 2017 kugeza tariki 5 Ukwakira 2017, Abakateshiste bose ba Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bahuriye mu mahugurwa y’ityazabwenge yabereye kuri Centre de Pastorale Saint Pierre ku Gikongoro. Yafunguwe kandi asozwa n’Umwepiskopi. Mu Minsi itatu, Abakateshiste bafashijwe n’Umushumba wa Diyosezi, Padiri Ubashinzwe muri Diyosezi, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi n’Umubikira wavuye muri Arikidiyosezi ya Kigali, bongeye kwibutswa buryo bwo gutegura amasomo, bibutswa imyitwarire ikwiye umukateshiste nk’Umwogezabutumwa ndetse baganirirzwa no ku buryo bwo gukora iyogezabutumwa rijyanye n’igihe ryita ku mibereho y’abantu (Nouvelle Évangélisation)