GUHIMBAZA UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO KU WA 28/11/2017

Nk’uko bigenda buri mwaka, tariki 28 Ugushyingo, duhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Ibirori by’uyu mwaka i Kibeho byaranzwe n’urugendo nyobokamana  rwahuje abakristu b’ingeri nyinshi kandi bavuye mu mihanda yose y’isi: Afurika, Uburayi, Amerika… Ibirori by’i Kibeho byatangiye ku mugoroba wo ku wa 27 Ugushyingo 2017, bitangizwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro. Byakomeje ku wa 28 Ugushyingo 2017, bisozwa n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri HAKIZIMANA Selesitini ari kumwe n’Abepiskopi bandi: Musenyeri MBONYINTEGE Simaragidi wa Kabgayi, Musenyeri BIMENYIMANA Yohani Damaseni wa Cyangugu na Musenyeri KAMBANDA Antoni wa Kibungo n’Abasaseridoti benshi n’imbaga nyamwinshi y’Abakristu

Inyigisho z’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro wazibona hano

INYIGISHO YO KU WA 27 UGUSHYINGO 2017 I KIBEHO

INYIGISHO YO KU WA 28 UGUSHYINGO 2017 I KIBEHO

Amwe mu mafoto y’umunsi