“Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38).
Kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Nyakanga 2019 Diyosezi Gatolika ya Gikongoro yakiririye Ihuriro rya 18 ry’urubyiruko rw’u Rwanda ku rwego rw’igihugu. Iryo huriro ryahuje abajene bakabakaba ibihumbi bitanu (5000) baturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda n’abandi bake bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu minsi 5 bamaze, bahawe inyigisho zitandukanye, barasenga, bakora ibikorwa by’umuganda, barasabana, baridagadura…