Nk’uko Abayobozi ba Kiliziya batahwemye gukangurira Abakristu kwita no gufasha bagenzi babo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi, Caritas Rwanda na Caritas ya Diyosezi Gikongoro bitabiriye iyo mpuruza.
Bafatanyije n’amaparuwasi, amalisiti agaragaza imiryango ikeneye ubufasha yarakozwe, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku byagejejwe ku maparuwasi bihabwa abo bigenewe.
Abakristu bashishikirajwe gukomeza ubwo butumwa bwo kugaragaza urukundo muri bagenzi babo.