INAMA YA PFN CARITAS GIKONGORO YO KU WA 06/03/2024

Uyu munsi kuwa 6 Werurwe 2024 kuri centre de Pastorale Saint Pierre habereye inama yahuje abapadiri bakuru bo mu ma Paruwasi yose (19) ya Diyosezi ya Gikongoro, Abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Kiliziya Gatolika, n’abakozi bakora muri serivisi ya PFN ku mavuriro ya Kiliziya Gatolika.


Abagera kuri 40 kuri 44 bitabitiye iyi nama kandi bagira n’uruhare runini mu gutanga ibitekerezo.

Iyi nama yateguwe na Caritas Rwanda k’ubufatanye na Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro.

Ni inama yateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kubikorwa byakozwe muri gahunda yo guteganya imbyaro hakireshejwe uburyo bwa kamere umwaka 2022/2023, imbongamizi ku ishyirwa mu bikorwa ryayo no kuganira ku ngamba zagenderwaho kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro k’uburyo bushimishije.

Iyi nama kandi yateguwe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kubiteganjijwe gukorwa muri iyi gahunda umwaka 2023/2024.
Abitabiriye iyi nama bakaba bishimiye iyi nama yabahuje bifuza ko yazajya iba byibuze kabiri mu mwaka.