Kuri uyu wa 03/02/2024, Muri paruwasi ya BISHYIGA habereye umuhango wo gusoza ukwezi kw’ikenurabushyo murubyiruko muri Diyosezi Gaturika ya GIKONGORO, aho abajene baturutse muri paruwasi zose zigize Diyosezi ya Gikongoro uko ari cumi n’icyenda (19) bitabiriye.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”Nitwishimire,Amizero dufite,muri Kristu“:Rom:12,12.
Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Ny’iricyubahiro Musenyeri Célestin Hakizimana Umushumba wa diyosezi ya Gikongoro afatanije n’abapadiri bashinzwe urubyiruko mu maparuwasi yose agize diyosezi Gikongoro. Hari kandi padiri Alexis NDAGIJIMANA, Omoniye w’urubyiruko gatulika ku rwego rw’igihugu. Mubutumwa bwatanzwe, NIZEYIMANA Théogene, Perezida w’urubyiruko rwa diyosezi Gikongoro yasabye urubyiruko kutarangazwa n’ibigezweho ( amaraha) bakihatira gushingira amizero yabo muri Kristu Yezu kuko aribo kiliziya y’ejo hazaza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga aho ubu butumwa bwunganiwe na Nyakubahwa padiri Anatole IGIRIMBABAZI aho nawe yasabye urubyiruko kutarangwa no kwiheba aboneraho no gutanga ibihembo kubajene batsinze amarushanwa yo Gusoma Bibiliya yabaye muri diyosezi yose,aho buri paruwasi yahembwe: umupira 1 wo gukina,Bibiliya ntagatifu 1 na Bibiliya nto 4 (isezerano rishya). Mu ijambo rye,Bwana Boniface NSABIMANA Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro wari uhagarariye ubuyobozi bwite bwa leta yashimye ubufatanye buranga diyosezi ya Gikongoro/paruwasi ya Bishyiga n’umurenge wa Buruhukiro asaba ko bwakomeza gushinga imizi.
Padiri Alexis NDAGIJIMANA,Omoniye w’urubyiruko gatulika ku rwego rw’igihugu mumpanuro ze,yasabye urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo,ubusinzi,ubusambanyi,kurwanya ubunebwe,gukunda umurimo,kwirinda guta ishuli,kwirinda kujarajara mumadini n’ibindi kandi abasaba gukunda gusenga,kwitabira amatsinda yo gusoma Bibiliya,……..
Ubutumwa bukuru bwatanzwe na Ny’iricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA yanenze ubwitabire buke bw’urubyiruko asaba ko ubutaha bazitabira umunsi mukuru wabo ari benshi kurusha uyu munsi.Yasabye urubyiruko kwishyira hamwe (amatsinda) bagasaba inguzanyo kugirango barwanye ubushomeri biteze imberekandi basenge.
Yasoje yizeza ubufatanye murubyiruko.