INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 19 GISANZWE, UMWAKA B (Ku wa 08/08/2021)

Amasomo tuzirikanaho: 1R 19, 4-8; Ps 34 (33), 2-9; Ep 4, 30-5,2; Jn 6, 41-51

Bakristu bavandimwe, amasomo yo kuri iki cyumweru cya 19 mu byumweru bisanzwe by’umwaka, icyiciro B, aratwumvisha ko icy’ingenzi muntu akeneye kugira ngo ashire inzara n’inyota ahorana yo kugira ubuzima bwiza, ari Imana ubwayo yonyine ikimuha. Ndetse ni na Yo yonyine yamuhaza, ikamuherekeza mu rugendo rw’ubu buzima kandi ikamutungisha Ijambo ryayo, kugira ngo azagere ku cyo yamuremeye: ubugingo bw’iteka.

Isomo rya mbere riratwerekeza ku ngoma y’umwami wa Israheli witwaga Akabu. Cyari igihe cyiza ku byerekeranye n’ubukungu. Ariko ku bijyanye n’iyobokamana ntibyari shyashya. Umwami Akabu yari afite umugore witwa Yezabeli yari yaravanye mu kindi gihugu cy’amahanga. Uyu mugore ngo yari azi ubwenge kandi icyo yashakaga cyose yakigeragaho kuko yumvirwaga n’umugabo we cyane. Ni bwo rero yadukanye imico y’iwabo ayinjiza muri Israheli harimo no gusenga ikigirwamana kitwa Behali, abayisraheli benshi batora iyo mico mibi y’umwamikazi bibagirwa Uhoraho Imana yabakuye mu Misiri, bayoboka ikigirwamana cya Behali.

Mu barokotse iki cyorezo harimo umuhanuzi Eliya, ari na we wasigaye ahanganye n’Umwamikazi Yezabeli kugira ngo arebe uko yagarura imitima y’Abayisiraheli yari yarahabye ngo bagarukire Uhoraho, We Wenyine Mana Nzima kandi y’ukuri, yabavanye mu bukacara bwa Misiri. Yagerageje gukora ibitangaza byinshi harimo iby’umuriro, kuzura abapfuye, kubuza imvura kugwa mu gihe cy’imyaka 3, n’ibindi; ariko noneho agezeho yumva arananiwe. Ni bwo yigiraga inama yo guhungira ku musozi mutagatifu wa Horebu, wa wundi Musa yakiririyeho amategeko 10 y’Imana; yagira ngo agende yiherere, asenge, arebe ko imbaraga zagaruka. Inzira ijya kuri Horebu yacaga mu butayu burimo inzara, inyota, n’ibindi binaniza byinshi. Eliya rero aguye agacuho, arananiwe rwose, atari ku mubiri gusa, no ku roho, nuko yisabira gupfa agira ati: ”Ntacyo ngishoboye. None Uhoraho akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.” Mbese arihebye ku buryo yibwira ko ibyananiye abandi atari we wabishobora. Ameze nk’utsinzwe. Mu yandi magambo Uhoraho aratsinzwe, Bahali arimitswe! Ariko se birashoboka?

Oya ntibikabe! Uhoraho ntiyatereranye Eliya, ahubwo aramwoherereza umumalayika kugira ngo amukomeze, arye, anywe, abone imbaraga zo gukomeza urugendo, kuko ruracyari rurerure. Nyamara ariko Umumalayika ntamuterura ngo amutereke kuri Horebu, ahubwo yaramuretse ararya, aranywa noneho akomeza urugendo.

Bakristu bavandimwe, uru rugamba n’urugendo bya Eliya ni urugamba kandi ni urugendo rwacu twese abemera. Umwanzi turwana nta wundi utari Sekibi. Sekibi agenda yigarurira benshi muri iyi si kandi yimitswe na benshi mu buzima bwabo. Twebweho turi ab’Imana, ni yo dukorera ariko kandi ibyo birahagije kugira ngo Sekibi aturwanye. Turi mu rugendo rurerure kandi rugoye ruva muri iyi si rugana mu ijuru. Duca mu nzira z’ubutayu, izinyerera, iz’amahwa, iz’amabuye, duhura n’ibicantege byinshi kugera n’aho twavuga tuti: “ubundi turaruhira iki? N’abandi ko byabananiye? Cyangwa tuti “ko n’abandi bakora nabi byabatwaye iki?

Aha ndazirikana by’umwihariko:

  • Wowe mukirisitu ugerageza gutunganira Imana ariko intege nke zikanga,
  • Wowe uharanira gukora byiza no kugirira neza bose ariko ukiturwa inabi,
  • Wowe witanga udasubizaho kugeza ubwo imbaraga zigukenderanye,
  • Wowe uharanira guhindura sosiyete urimo ngo ibe nziza ariko ukabona ahubwo irushaho kuba mbi,
  • Wowe ugerageza kugendera mu murongo ugororotse ariko ukabona abagome aribo bahiriwe hano ku isi,
  • Wowe ugerageza gusenga no gushakisha Imana ariko ukabona ahubwo irarushaho kukwihisha
  • n’abandi mwese muharanira icyiza ariko ikibi kikanga kikabazitira.

Mwicika intege, kuko Uhoraho Imana atigera abatererana na rimwe. Ari kumwe namwe igihe cyose. Ari kumwe natwe twese igihe cyose. Araduhumuriza kandi aduha ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo turwane kandi dutsinde urugamba, dukomeze urugendo tuzagere iwe amahoro. Imana ntidukorera ibyo twagombaga gukora, ntijya mu cyimbo cyacu, ahubwo ituba hafi ikishimira intsinzi yacu, kuko iba yaduhaye intwaro za ngombwa ngo duhashye ikibi. Iratugaburira ikanatumara inyota kugira ngo tubone imbaraga. Iduhaza ijambo ryayo rihumurira kandi ritera imbaraga, kugira ngo rituyobore kandi rikomeze ukwemera kwacu.

Ku bw’agahebuzo yaduhaye Jambo wayo, wigize umuntu ngo abane natwe igihe cyose. Aduhore hafi kandi arwane hamwe natwe kandi agendane natwe, tumurebereho kandi tumukurikize, bityo tubashe gutsinda. Mu Ivanjili y’uyu munsi, Yezu aratubwira ko ari we Mugati wamanutse mu ijuru. Kuko ni we waje avuye ku Mana. Umwemera agira ubugingo bw’iteka. Ni we mugati w’ubugingo.

Yezu Kristu ni we uduhishurira Imana y’ukuri kuko ari Umwana wayo waje aturuka kuri Se. Ubonye Mwana aba yabonye na Se, kureba Yezu, kugenza nka We, bitugeza ku Mana. Ni Imana yaciye bugufi yigira umuntu. Yitwa mwene Mariya na Yozefu, yitwa umubaji; kuko nta n’umwe ashaka gusiga inyuma, ashaka kwigarurira no gukiza bose. Ni Imana itihunza abantu ahubwo yita kuri buri wese. Ni Imana yihanganira abanyabyaha kandi ikabakiza. Ntawe yima amahirwe yo kuyimenya no kuyemera kuko bose baziyigishirizwa na Yo. Uzanga kwigishwa, uwo ntazamenya Imana ahubwo azahora mu bujiji no mu mwijima bizamukururire urupfu rw’iteka.

Nyamara ahubwo kwakira Jambo w’Imana bituzanira urumuri, tukamenya Imana kandi tugatungwa n’Ijambo ryayo riduha ubuzima bw’iteka, kuko Ijambo ry’Imana rirarema kandi rirakiza.

Gutungwa n’Ijambo ry’Imana bivuga:

  • kurisoma cyangwa kuritega amatwi, tukarizirikana, tukaryicengezamo, tukarireka rikayobora imibereho yacu;
  • kurihozaho umutima amanywa n’ijoro maze rigashinga imizi mu mibereho yacu;
  • kurisamura, tukaryiririrwa, tukarirarira nk’uko turya umugati ngo tubeho.

Bityo iryo Jambo rizageraho rihinduke ubuzima bwacu, ritubemo, ridutemberemo, ridusabemo, riduhindure kugeza ubwo dusa na Nyiraryo, maze tuzagire ubugingo bw’iteka muri We.

Uwakiriye Jambo w’Imana wigize umuntu, ayoborwa na Roho Mutagatifu buri gihe kandi akera imbuto za Roho Mutagatifu. Kera abacakara bashyirwagaho ikimenyetso na bashebuja kugira ngo kibarange aho bari hose, maze ubonye umucakara uyu n’uyu akamenya ngo ni uwa kanaka, kandi akamenya ngo ni we yumvira wenyine igihe cyose. Pawulo Intumwa mu isomo rya kabiri ry’uyu munsi arakoresha bene icyo kigereranyo kugira ngo asobanure neza ko uwakiriye Kristu, Jambo w‘Imana utanga ubugingo, ashyirwaho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu kigomba kumuranga igihe cyose, akaba anagomba kumubera indahemuka mu mibereho ye yose.

Ku bw’iyo mpamvu hari ibidakwiye kuranga uwashyizweho ikimenyetso na Roho Mutagatifu: ubwisharirize, umwaga, uburakari, intonganya, gutukana, ububisha; ibi byose ni ibiranga muntu w’igisazira, bigomba gucika muri bo. Twese ababatijwe tugomba kumvira Roho Mutagatifu aho kumvira kamere mbi itubamo idukangurira kugirira nabi abandi mu magambo no mu bikorwa. Ahubwo tugomba kurangwa n’ineza n’impuhwe, kubabarirana, kwiga na Imana, tugakundana nk’uko Kristu yadukunze.

Umukirisitu ni wa wundi:

  • aho gutukana asingiza abandi kuko baremwe mu ishusho ry’Imana,
  • aho kurakarira mugenzi we, aramwihanganira, akanamusekera kandi akabikora nta mbereka,
  • aho guhora inabi yagiriwe, arababarira;
  • ugenda ugira neza aho anyuze hose nka Yezu.

Umukirisitu ni wa wundi wahinduwe n’Ijambo ry’Imana ku buryo aba mugenzi w’Imana. Akabera abandi Imana.

Dusabirane guhora iteka turarikiye gutungwa no guhazwa na Kristu, Jambo w’Imana wigize umuntu ngo turonke ubugingo bw’iteka.

Padiri HARERIMANA Valens